Hiramu afasha Dawidi. Amazina y’abana ba Dawidi
1 Hiramu umwami w’i Tiro yohereza intumwa kuri Dawidi, n’ibiti by’imyerezi n’abazi kubakisha amabuye n’ababaji, ngo bamwubakire inzu.
2 Nuko Dawidi amenya ko Uwiteka amukomereje ubwami bwa Isirayeli ngo bube ubwe, kuko ubwami bwe bwashyiriwe hejuru ku bw’ubwoko bwe bw’Abisirayeli.
3 Bukeye Dawidi yongera kurongora abandi bagore ari i Yerusalemu, yongera kubyara abana b’abahungu n’abakobwa.
4 Kandi aya ni yo mazina y’abana yabyariye i Yerusalemu: Shamuwa na Shobabu na Natani na Salomo,
5 na Ibuhari na Elishuwa na Elifeleti,
6 na Noga na Nefegi na Yafiya,
7 na Elishama na Bēliyada na Elifeleti.
Dawidi anesha Abafilisitiya
8 Abafilisitiya bumvise ko Dawidi yimikishijwe amavuta ngo abe umwami wa Isirayeli yose, Abafilisitiya bose bazamurwa no kumutera. Dawidi abyumvise arabasanganira.
9 Icyo gihe Abafilisitiya baraje buzura ikibaya cy’Abarafa.
10 Dawidi agisha Imana inama ati “Ntere Abafilisitiya uzabangabiza?”
Uwiteka aramusubiza ati “Genda kuko nzabakugabiza.”
11 Nuko bazamukira i Bāliperasimu, Dawidi abatsindayo. Dawidi aherako aravuga ati “Imana yahomboje abanzi banjye ukuboko kwanjye nk’uko amazi ahomboka.” Ni cyo cyatumye aho hantu bahahimba Bāliperasimu.
12 Kandi Abafilisitiya batayo ibigirwamana byabo, Dawidi ategeka ko babitwika.
13 Bukeye Abafilisitiya bongera kuzura cya kibaya.
14 Dawidi yongera kugisha Imana inama. Imana iramubwira iti “We gutabara ubakurikiye, ahubwo ubace rubete ubarasukireho ahateganye n’ishyamba ry’imitugunguru.
15 Nuko niwumva ikiriri kirangīra hejuru y’ubushorishori bw’imitugunguru, uhereko utabare kuko Imana iri bube igutabariye imbere kunesha ingabo z’Abafilisitiya.”
16 Nuko Dawidi abigenza uko Imana yamutegetse, batsinda ingabo z’Abafilisitiya uhereye i Gibeyoni ukageza i Gezeri.
17 Maze inkuru ya Dawidi yamamara mu bihugu byose, Uwiteka atuma amahanga yose amutinya.