Ingoma ya Yotamu
1 Yotamu atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse, amara imyaka cumi n’itandatu i Yerusalemu ari ku ngoma, nyina yitwaga Yerusha umukobwa wa Sadoki.
2 Akora ibishimwa n’Uwiteka nk’ibyo se Uziya yakoraga byose, icyakora we ntiyinjiye mu rusengero rw’Uwiteka. Ariko abantu bagumya gukiranirwa.
3 Yubaka irembo ryo haruguru ku nzu y’Uwiteka, yubaka n’ibindi byubakwa byinshi ku nkike za Ofeli.
4 Kandi yubaka n’imidugudu mu gihugu cy’imisozi y’i Buyuda, yubaka n’ibihome n’iminara mu mashyamba.
5 Kandi arwana n’umwami w’Abamoni, arabanesha. Muri uwo mwaka Abamoni bamutura italanto z’ifeza ijana, n’indengo z’ingano inzovu n’iza sayiri inzovu. Mu mwaka wa kabiri n’uwa gatatu bamutuye bene ibyo.
6 Nuko Yotamu arakomera, kuko yatunganije inzira ze imbere y’Uwiteka Imana ye.
7 Ariko indi mirimo ya Yotamu, n’intambara ze zose n’ingeso ze, byanditswe mu gitabo cy’abami b’Abisirayeli n’ab’Abayuda.
8 Kandi ubwo yatangiraga gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse, amara imyaka cumi n’itandatu i Yerusalemu ari ku ngoma.
9 Nuko Yotamu aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi, maze umuhungu we Ahazi yima ingoma ye.