Ezayi 12

Uwiteka ashimirwa imbabazi agirira abantu be

1 Uwo munsi uzavuga uti “Uwiteka, ndagushimira yuko nubwo wandakariraga, uburakari bwawe bushize ukampumuriza.

2 Dore Imana ni yo gakiza kanjye nzajya niringira ne gutinya, kuko Uwiteka Yehova ari we mbaraga zanjye n’indirimbo yanjye agahinduka agakiza kanjye.”

3 Ni cyo gituma muzavomana ibyishimo mu mariba y’agakiza.

4 Kandi uwo munsi muzavuga muti “Nimushime Uwiteka mwambaze izina rye, mwamamaze imirimo ye mu mahanga, muvuge yuko izina rye rishyizwe hejuru.

5 Muririmbire Uwiteka kuko yakoze ibihebuje byose, ibyo nibyamamare mu isi yose.

6 Wa muturage w’i Siyoni we, shyira ejuru uvuge cyane, kuko Uwera wa Isirayeli uri hagati yawe akomeye.”

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + 12 =