Uwiteka ashimirwa imbabazi agirira abantu be
1 Uwo munsi uzavuga uti “Uwiteka, ndagushimira yuko nubwo wandakariraga, uburakari bwawe bushize ukampumuriza.
2 Dore Imana ni yo gakiza kanjye nzajya niringira ne gutinya, kuko Uwiteka Yehova ari we mbaraga zanjye n’indirimbo yanjye agahinduka agakiza kanjye.”
3 Ni cyo gituma muzavomana ibyishimo mu mariba y’agakiza.
4 Kandi uwo munsi muzavuga muti “Nimushime Uwiteka mwambaze izina rye, mwamamaze imirimo ye mu mahanga, muvuge yuko izina rye rishyizwe hejuru.
5 Muririmbire Uwiteka kuko yakoze ibihebuje byose, ibyo nibyamamare mu isi yose.
6 Wa muturage w’i Siyoni we, shyira ejuru uvuge cyane, kuko Uwera wa Isirayeli uri hagati yawe akomeye.”