Mowabu ihanurirwa ibyago bizayibaho
1 Ibihanurirwa Mowabu. 2.8-11
Erega Ari, umudugudu w’i Mowabu urarimbutse ushiraho ijoro rimwe. Erega Kiri, umudugudu w’i Mowabu urarimbutse ushiraho ijoro rimwe.
2 Barazamutse bajya i Bayiti n’i Diboni mu ngoro zo mu mpinga ngo baririreyo. Abamowabu bararirira i Nebo n’i Medeba, imitwe yabo yose ni inkomborera kandi bogosha n’ubwanwa bose.
3 Bagenda mu nzira z’iwabo bambaye ibigunira, hejuru y’amazu yabo no mu miharuro y’iwabo umuntu wese araboroga arira cyane.
4 Heshiboni na Eleyale barataka ndetse amajwi yabo agera i Yahasi, ni cyo gituma ingabo z’i Mowabu ziboroga, imitima yabo igahinda imishyitsi.
5 Umutima wanjye uririra Abamowabu, imfura zabo zihungiye i Sowari na Egilatishelishiya ahaterera hajya i Luhiti, ni ho ho bazamuka barira umugenda, no mu nzira ijya i Horonayimu, ni ho baririra amarira y’abarimbuka.
6 Kuko amazi y’i Nimurimu azakama, ubwatsi buzuma, ubwatsi bubisi buzashiraho he kumera ikintu cyose kibisi.
7 Ni cyo kizatuma ibintu batunze n’ibyo babitse babijyana ku mugezi w’imikinga,
8 kuko kurira kugeze mu ngabano z’i Mowabu, kandi umuborogo wako ukagera Egilayimu n’i BÄ“riyelimu.
9 Amazi y’i Dimoni yuzuye amaraso kandi nzongera guteza i Dimoni ibindi byago, impunzi ziri i Mowabu n’abacitse ku icumu bagasigara mu gihugu, nzabateza intare.