Imig 20

1 Vino ni umukobanyi,

Inzoga zirakubaganisha,

Kandi ushukwa na byo ntagira ubwenge.

2 Igitinyiro cy’umwami ni nk’icy’intare yivuga,

Umurakaje aba agiriye amagara ye nabi.

3 Umuntu ashimirwa kwirinda impaka,

Ariko umupfapfa wese akunda intonganya.

4 Nzarimirana w’umunyabute ntiyihingira atinya imbeho,

Ni cyo gituma mu isarura azasabiriza kandi ntagire icyo abona.

5 Imigambi yo mu mutima w’umuntu ni nk’amazi y’imuhengeri,

Ariko umunyabwenge azayifindura.

6 Abenshi mu bantu bakunda kwamamaza ineza yabo,

Ariko umunyamurava wamubona he?

7 Umukiranutsi agendera mu murava we,

Hahirwa abana be bazamukurikira.

8 Umwami wicaye ku ntebe y’imanza,

Atatanyisha ibibi byose amaso ye.

9 Ni nde ubasha kuvuga ati

“Ni jye wiyejeje umutima,

Ubu nkize icyaha cyanjye”?

10 Ibipimisho biciye ukubiri n’ingero ziciye ukubiri,

Byombi ni ibizira ku Uwiteka.

11 Umuntu naho ari umwana amenyekanira ku byo akora,

Niba umurimo we uboneye kandi utunganye.

12 Ugutwi kumva n’ijisho rireba,

Byombi byaremwe n’Uwiteka.

13 Ntukunde kuryamīra kugira ngo utazakena,

Kanguka ube maso kandi uzahaga ibyokurya.

14 Ugiye kugura arapfobya ati

“Urampenze, urampenze!”

Ariko agenda yishimira icyo aguze.

15 Hariho izahabu n’amabuye ya marijani menshi,

Ariko umunwa w’ubwenge ni ibyambarwa by’igiciro cyinshi.

16 Uwishingiye umushyitsi umwake umwambaro we ho ingwate,

Kandi uwishingiye abashyitsi umwemere ho ubugwate.

17 Urisha ubuhwahwa araryoherwa,

Ariko hanyuma bikamubera umusenyi mu kanwa ke.

18 Imigambi yose ikomezwa n’inama,

Kandi uzajye gusembura intambara ufite inama z’ubwenge.

19 Ugenda ari inzimuzi amena ibanga,

Nuko ntukiyuzuze n’ukunda kuvugagura.

20 Uvuma se cyangwa nyina,

Urumuri rwe ruzazimira mu mwijima w’icuraburindi.

21 Umwandu wabonekera mu maguru mashya mu itangira,

Ariko amaherezo ntuhira.

22 Ntukavuge uti “Nzihōrera.”

Tegereza Uwiteka na we azagukiza.

23 Ibipimisho biciye ukubiri ni ikizira ku Uwiteka,

Kandi igipimo kibeshya si cyiza.

24 Uwiteka ni we uyobora imigendere y’umuntu,

Mbese umuntu yamenya ate inzira aganamo?

25 Guhubukira indahiro y’ibyo yashinganye bibera umuntu umutego,

Yamara kurahira agasigara yisiganuza.

26 Umwami w’ubwenge ahūza abanyabyaha ikibando,

Hanyuma akabagosora.

27 Umwuka w’umuntu ni urumuri yahawe n’Uwiteka,

Rusesengura ibihishwe mu mutima.

28 Imbabazi n’ukuri ni byo bitera umwami kurama,

Kandi ingoma ye ikomezwa n’imbabazi.

29 Ubwiza bw’abasore ni imbaraga zabo,

Kandi ubwiza bw’abasaza ni uruyenzi rw’imvi.

30 Inguma ziryana zikuraho ibibi,

Kandi imibyimba igera ku mutima.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − thirteen =