Imig 31

Inama Umwami Lemuweli yahawe

1 Amagambo y’umwami Lemuweli n’ubuhanuzi nyina yamwigishije:

2 “Mwana wanjye, ndakubwira iki?

Ese nkubwire iki, mwana wanjye nibyariye,

Ko ari wowe nahigiye?

3 Ntugahe abagore intege zawe n’ubugingo bwawe,

Kuko ari cyo kigusha abami.

4 “Ntibikwiriye abami, Lemuweli we,

Abami ntibakwiriye kunywa vino,

Cyangwa ibikomangoma kubaririza ibisindisha aho biri.

5 Be kunywa bakibagirwa ibyategetswe,

Bakagoreka imanza z’abarengana.

6 Ibisindisha ubihe ugiye gupfa,

Na vino uyihe ufite intimba mu mutima.

7 Mureke anywe urwo rushungandushyi,

Rumutere kwibagirwa intimba ye.

8 “Bumbura akanwa kawe uvugire ikiragi,

Kandi uburanire abatagira shinge na rugero.

9 Bumbura akanwa kawe uce imanza zitabera,

Ucire abakene n’indushyi urubanza rutunganye.”

Ishimwe ry’umugore ufite umutima

10 Umugore w’imico myiza ni nde wamubona?

Arusha cyane rwose marijani igiciro.

11 Umutima w’umugabo we uhora umwiringira,

Kandi ntazabura kunguka.

12 Ahora amugirira neza ntabwo amugirira nabi,

Igihe cyose akiriho.

13 Ashaka ubwoya bw’intama n’imigwegwe,

Anezezwa no gukoresha amaboko ye.

14 Ameze nk’inkuge z’abagenza,

Azana ibyokurya bye abikura kure.

15 Abyuka kare butaracya,

Akagaburira abo mu rugo,

Agategeka abaja be imirimo ibakwiriye.

16 Yitegereza umurima akawugura,

Awutezamo urutoki mu by’inyungu ivuye mu maboko ye.

17 Akenyerana imbaraga,

Agakomeza amaboko ye.

18 Abona yuko ibyo akora bimufitiye akamaro,

Kandi nijoro itabaza rye ntirizima.

19 Afatisha ukuboko urubambo ruriho ipamba,

Intoki ze zigafata igiti ahotoza.

20 Aramburira abakene ibiganza,

Kandi indushyi akazitiza amaboko.

21 Ntatinyisha abo mu rugo igihe cy’imbeho,

Kuko abo mu rugo bose bambaye ibikomeye by’imihemba.

22 Yibohera ibirago by’ibisuna,

Imyambaro ye ni imyenda y’ibitare byiza n’imihengeri.

23 Umugabo we amenyekana mu marembo y’umudugudu,

Yicaranye n’abakuru b’igihugu.

24 Aboha imyambaro akayigura,

Agurira abagenza imikandara.

25 Imbaraga n’icyubahiro ni byo myambaro ye,

Kandi igihe kizaza azaba agiseka atacyitayeho.

26 Abumbuza akanwa ke ubwenge,

Kandi itegeko ry’ururimi rwe riva ku rukundo.

27 Amenya neza imico yo mu rugo rwe,

Kandi ntabwo arya ibyokurya by’ubute.

28 Abana be barahaguruka bakamwita Munyamugisha,

N’umugabo we na we aramushima ati

29 “Abagore benshi bagenza neza,

Ariko weho urabarusha bose.”

30 Ubutoni burashukana kandi uburanga bwiza ni ubusa,

Ariko umugore wubaha Uwiteka ni we uzashimwa.

31 Mumuhe ku mbuto ziva mu maboko ye,

Kandi imirimo ye nibayimushimire mu marembo.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × three =