Yobu 25

Biludadi avuga ubwa gatatu

1 Maze Biludadi w’Umushuhi arasubiza ati

2 “Ubutware n’igitinyiro ni iby’Imana,

Kandi itanga amahoro mu buturo bwayo bwo hejuru.

3 Mbese imitwe y’ingabo zayo irabarika?

Kandi utamurikirwa n’umucyo wayo ni nde?

4 Umuntu yabasha ate kuba umukiranutsi imbere y’Imana?

Cyangwa uwabyawe n’umugore yabasha ate kuba intungane?

5 Dore ndetse n’ukwezi ntikumurika,

N’inyenyeri ntabwo ziboneye mu maso yayo,

6 Nkanswe umuntu w’inyo gusa,

N’umwana w’umuntu w’umunyorogoto!”

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + three =