Zab 101

1 Zaburi ya Dawidi.

Ndaririmba imbabazi no guca imanza zitabera,

Uwiteka ni wowe ngiye kuririmbira ishimwe.

2 Nzitondera kugendera mu nzira itunganye,

Uzaza aho ndi ryari?

Nzajya ngendana mu nzu yanjye umutima utunganye,

3 Sinzagira ikintu kidakwiriye nshyira imbere yanjye.

Nanga imirimo y’abiyobagiza,

Ntizomekana nanjye.

4 Umutima ugoramye uzamvaho,

Sinzamenya ikibi.

5 Ubeshyera mugenzi we rwihereranwa nzamurimbura,

Ugamika akagira umutima wibona sinzamwihanganira.

6 Amaso yanjye azaba ku banyamurava bo mu gihugu kugira ngo tubane,

Ugendera mu nzira itunganye ni we uzankorera.

7 Uriganya ntazaba mu nzu yanjye,

Ubeshya ntazakomerezwa imbere yanjye.

8 Uko bukeye nzica abanyabyaha bo mu gihugu bose,

Kugira ngo ndimbure inkozi z’ibibi zose,

Nzimare mu rurembo rw’Uwiteka.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − 5 =