Zab 11

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi.

Uwiteka ni we mpungiraho.

Mubwirira iki umutima wanjye muti

“Hungira ku musozi wanyu nk’inyoni?”

2 Kuko abanyabyaha bafora umuheto,

Batamikira umwambi mu ruge,

Kugira ngo barasire mu mwijima abafite imitima itunganye.

3 Niba imfatiro zishenywe,

Umukiranutsi yakora iki?

4 Uwiteka ari mu rusengero rwe rwera,

Uwiteka intebe ye iri mu ijuru,

Amaso ye areba abantu,

imboni ze zirabagerageza.

5 Uwiteka agerageza abakiranutsi,

Ariko umunyabyaha n’ūkunda urugomo umutima we urabanga.

6 Azavubira abanyabyaha ibigoyi,

Umuriro n’amazuku n’umuyaga wotsa,

Bizaba umugabane mu gikombe cyabo.

7 Kuko Uwiteka ari umukiranutsi,

Kandi akunda ibyo gukiranuka,

Abatunganye bazareba mu maso he.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − eleven =