1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi.
Uwiteka ni we mpungiraho.
Mubwirira iki umutima wanjye muti
“Hungira ku musozi wanyu nk’inyoni?”
2 Kuko abanyabyaha bafora umuheto,
Batamikira umwambi mu ruge,
Kugira ngo barasire mu mwijima abafite imitima itunganye.
3 Niba imfatiro zishenywe,
Umukiranutsi yakora iki?
4 Uwiteka ari mu rusengero rwe rwera,
Uwiteka intebe ye iri mu ijuru,
Amaso ye areba abantu,
imboni ze zirabagerageza.
5 Uwiteka agerageza abakiranutsi,
Ariko umunyabyaha n’ūkunda urugomo umutima we urabanga.
6 Azavubira abanyabyaha ibigoyi,
Umuriro n’amazuku n’umuyaga wotsa,
Bizaba umugabane mu gikombe cyabo.
7 Kuko Uwiteka ari umukiranutsi,
Kandi akunda ibyo gukiranuka,
Abatunganye bazareba mu maso he.