1 Zaburi ya Dawidi.15.25; Ef 1.20-22; Kolo 3.1; Heb 1.13; 8.1; 10.12-13
Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati
“Icara iburyo bwanjye,
Ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe.”
2 Uwiteka ari i Siyoni
Azasingiriza kure inkoni y’ubutware bwawe,
Tegeka hagati y’abanzi bawe.
3 Abantu bawe bitanga babikunze,
Ku munsi ugaba ingabo zawe,
Abasore bawe baza aho uri nk’ikime,
Bambaye umurimbo wera, bavuye mu nda y’umuseso.
4 Uwiteka ararahiye ntazivuguruza ati
“Uri umutambyi iteka ryose,
Mu buryo bwa Melikisedeki.”
5 Umwami Imana ihagaze iburyo bwawe,
Izamenaguraabami ku munsi w’umujinya wayo.
6 Izacira imanza mu mahanga,
Izuzuza ahantu intumbi,
Izamenagurira imitwe mu gihugu kinini cyose.
7 Umwami azanywera ku mugezi wo mu nzira,
Ni cyo gituma azashyira umutwe we hejuru.