Zab 112

1 Haleluya.

Hahirwa uwubaha Uwiteka,

Akishimira cyane amategeko ye.

2 Urubyaro rw’uwo ruzagira amaboko mu isi,

Umuryango w’abatunganye uzahabwa umugisha.

3 Ubutunzi n’ubukire biri mu rugo rwe,

Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose.

4 Abatunganye umucyo ubavira mu mwijima,

Uvira ūgira imbabazi n’ibambe agakiranuka.

5 Hahirwa ugira imbabazi akaguriza abandi,

Agakora imirimo ye uburyo butunganye.

6 Kuko atazanyeganyezwa iteka,

Umukiranutsi azibukwa iteka ryose.

7 Ntazatinya inkuru mbi,

Umutima we urakomeye wiringiye Uwiteka.

8 Umutima we urahamye ntazatinya,

Kugeza aho azabonera ibyo ashakira abanzi be.

9 Yaranyanyagije yahaye abakene,

Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose,

Ihembe rye rizashyiranwa hejuru icyubahiro.

10 Umunyabyaha azabireba ababare,

Ahekenye amenyo, ayage,

Icyo umunyabyaha yifuza kizabura.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − eleven =