1 Haleluya.
Hahirwa uwubaha Uwiteka,
Akishimira cyane amategeko ye.
2 Urubyaro rw’uwo ruzagira amaboko mu isi,
Umuryango w’abatunganye uzahabwa umugisha.
3 Ubutunzi n’ubukire biri mu rugo rwe,
Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose.
4 Abatunganye umucyo ubavira mu mwijima,
Uvira ūgira imbabazi n’ibambe agakiranuka.
5 Hahirwa ugira imbabazi akaguriza abandi,
Agakora imirimo ye uburyo butunganye.
6 Kuko atazanyeganyezwa iteka,
Umukiranutsi azibukwa iteka ryose.
7 Ntazatinya inkuru mbi,
Umutima we urakomeye wiringiye Uwiteka.
8 Umutima we urahamye ntazatinya,
Kugeza aho azabonera ibyo ashakira abanzi be.
9 Yaranyanyagije yahaye abakene,
Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose,
Ihembe rye rizashyiranwa hejuru icyubahiro.
10 Umunyabyaha azabireba ababare,
Ahekenye amenyo, ayage,
Icyo umunyabyaha yifuza kizabura.