1 Haleluya.
Mwa bagaragu b’Uwiteka mwe, nimushime,
Nimushime izina ry’Uwiteka.
2 Izina ry’Uwiteka rihimbazwe,
Uhereye none ukageza iteka ryose.
3 Uhereye aho izuba rirasira ukageza aho rirengera,
Izina ry’Uwiteka rikwiriye gushimwa.
4 Uwiteka ari hejuru y’amahanga yose,
Icyubahiro cye gisumba ijuru.
5 Ni nde uhwanye n’Uwiteka Imana yacu,
Ufite intebe ye hejuru cyane,
6 Akicishiriza bugufi kureba,
Ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi?
7 Akura uworoheje mu mukungugu,
Ashyira hejuru umukene amukuye mu icukiro,
8 Kugira ngo amwicaranye n’abakomeye,
Abakomeye bo mu bwoko bwe.
9 Uwari ingumba mu nzu ye,
Amuha kuyibamo yishimye,
Ari nyina w’abahungu.
Haleluya.