Zab 113

1 Haleluya.

Mwa bagaragu b’Uwiteka mwe, nimushime,

Nimushime izina ry’Uwiteka.

2 Izina ry’Uwiteka rihimbazwe,

Uhereye none ukageza iteka ryose.

3 Uhereye aho izuba rirasira ukageza aho rirengera,

Izina ry’Uwiteka rikwiriye gushimwa.

4 Uwiteka ari hejuru y’amahanga yose,

Icyubahiro cye gisumba ijuru.

5 Ni nde uhwanye n’Uwiteka Imana yacu,

Ufite intebe ye hejuru cyane,

6 Akicishiriza bugufi kureba,

Ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi?

7 Akura uworoheje mu mukungugu,

Ashyira hejuru umukene amukuye mu icukiro,

8 Kugira ngo amwicaranye n’abakomeye,

Abakomeye bo mu bwoko bwe.

9 Uwari ingumba mu nzu ye,

Amuha kuyibamo yishimye,

Ari nyina w’abahungu.

Haleluya.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + twelve =