1 Nkundira Uwiteka,
Kuko yumvise ijwi ryanjye no kwinginga kwanjye.
2 Kuko yantegeye ugutwi,
Ni cyo gituma nzajya mwambaza nkiriho.
3 Ingoyi z’urupfu zantaye hagati,
Uburibwe bw’ikuzimu bwaramfashe,
Ngira ibyago n’umubabaro.
4 Maze nambaza izina ry’Uwiteka nti
“Uwiteka, ndakwinginze kiza ubugingo bwanjye.”
5 Uwiteka ni umunyambabazi kandi ni umukiranutsi,
Ni koko Imana yacu igira ibambe.
6 Uwiteka arinda abaswa,
Nacishijwe bugufi arankiza.
7 Mutima wanjye, subira mu buruhukiro bwawe,
Kuko Uwiteka yakugiriye neza.
8 Kuko wakijije ubugingo bwanjye urupfu,
Amaso yanjye ukayakiza amarira,
N’ibirenge byanjye ukabikiza kugwa.
9 Nzagendera mu maso y’Uwiteka,
Mu isi y’ababaho.
10 Nari nizeye ubwo navugaga nti
“Narababajwe cyane.”
11 Nkavugana ubwira nti
“Abantu bose ni abanyabinyoma.”
12 Ibyiza Uwiteka yangiriye byose,
Ndabimwitura iki?
13 Nzakīra igikombe cy’agakiza,
Nambaze izina ry’Uwiteka.
14 Nzahigura Uwiteka umuhigo wanjye,
Ni koko nzawumuhigurira mu maso y’ubwoko bwe bwose.
15 Urupfu rw’abakunzi be,
Ni urw’igiciro cyinshi mu maso y’Uwiteka.
16 Uwiteka, ni ukuri ndi umugaragu wawe,
Ndi umugaragu wawe,
Umwana w’umuja wawe wambohoye ingoyi.
17 Nzagutambira igitambo cy’ishimwe,
Nambaze izina ry’Uwiteka.
18 Nzahigura Uwiteka umuhigo wanjye,
Ni koko nzawuhigurira mu maso y’ubwoko bwe bwose,
19 Mu bikari by’inzu y’Uwiteka,
Hagati muri wowe Yerusalemu.
Haleluya.