Zab 120

1 Indirimbo y’Amazamuka.

Mu mubabaro wanjye natakiye Uwiteka,

Aransubiza.

2 Uwiteka, kiza ubugingo bwanjye iminwa ibeshya,

N’ururimi ruriganya.

3 Wa rurimi ruriganya we, azaguha iki?

Azakongēra birutaho ki?

4 Ni imyambi ityaye y’intwari,

Ni amakara y’umurotemu.

5 Mbonye ishyano kuko ntuye i Mesheki,

Nkaba mu mahema ya Kedari.

6 Umutima wanjye wahereye kera,

Uturanye n’uwanga amahoro.

7 Jyeweho nshaka amahoro,

Ariko iyo mvuze bashaka intambara.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen + six =