Zab 124

1 Indirimbo ya Dawidi y’Amazamuka.

Iyaba Uwiteka atari we wari uri mu ruhande rwacu,

Abe ari ko Abisirayeli bavuga none.

2 Iyaba Uwiteka atari we wari uri mu ruhande rwacu,

Ubwo abantu baduhagurukiraga,

3 Baba baratumize bunguri tukiri bazima,

Ubwo umujinya wabo wacanwaga kuri twe.

4 Amazi aba yaraturengeye rwose,

Isūri iba yaratembye ku bugingo bwacu,

5 Amazi yihindurije aba yaratembye ku bugingo bwacu.

6 Uwiteka ahimbazwe,

Utadutanze kuba nk’umuhīgo w’amenyo yabo.

7 Ubugingo bwacu bukize nk’uko inyoni iva mu kigoyi cy’abagoyi,

Ikigoyi kiracitse, natwe tuvamo turakira.

8 Gutabarwa kwacu kubonerwa mu izina ry’Uwiteka,

Waremye ijuru n’isi.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 7 =