1 Indirimbo y’Amazamuka.
Bambabaje kenshi uhereye mu buto bwanjye,
Abe ari ko ubwoko bw’Abisirayeli buvuga none.
2 Bambabaje kenshi, uhereye mu buto bwanjye,
Ariko ntibanesheje.
3 Abahinzi bahinze ku mugongo wanjye,
Bahaciye impavu ndende.
4 Uwiteka ni umukiranutsi,
Yaciye ingoyi abanyabyaha banshyizeho.
5 Abanga i Siyoni bose,
Bakorwe n’isoni basubizwe inyuma.
6 Babe nk’ubwatsi n’imyaka bimeze ku mapfundo y’amazu,
Byuma bitarakura.
7 Ibyo umusaruzi atuzuza ikiganza cye,
Cyangwa uhambira imiba atuzuza igikondorero cye.
8 Abahisi ntibavuge bati
“Umugisha w’Uwiteka ube kuri mwe,
Tubasabiye umugisha mu izina ry’Uwiteka.”