Zab 13

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi.

2 Uwiteka, uzageza he kunyibagirwa iteka ryose?

Uzageza he kunyima amaso?

3 Nzageza he kwigira inama,

Mfite agahinda mu mutima wanjye uko bukeye?

Umwanzi wanjye azageza he gushyirwa hejuru yanjye?

4 Uwiteka Mana yanjye, birebe unsubize,

Hwejesha amaso yanjye,

Kugira ngo ne gusinzira ibitotsi by’urupfu.

5 Umwanzi wanjye ye kuvuga ati “Ndamunesheje”,

Abanteraga be kwishimira kunyeganyega kwanjye.

6 Ariko niringiye imbabazi zawe,

Umutima wanjye uzishimira agakiza kawe.

Ndaririmbira Uwiteka,

Kuko yangiriye neza.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 − three =