1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi.
Umupfapfa ajya yibwira ati
“Nta Mana iriho.”
Barononekaye, bakoze imirimo yo kwangwa urunuka,
Nta wukora ibyiza.
2 Uwiteka yarebye abantu ari mu ijuru,
Kugira ngo amenye yuko harimo abanyabwenge,
Bashaka Imana.
3 Bose barayobye, bose bandurijwe hamwe,
Nta wukora ibyiza n’umwe.
4 Mbese inkozi z’ibibi zose nta bwenge zifite?
Ko barya abantu banjye nk’uko barya umutsima,
Kandi ntibambaze Uwiteka?
5 Aho ngaho bahagiriye ubwoba bwinshi,
Kuko Imana iri mu bwoko bw’abakiranutsi.
6 Mukoza isoni inama z’umunyamubabaro,
Ariko Uwiteka ni ubuhungiro bwe.
7 Icyampa agakiza k’Abisirayeli kakaba kavuye i Siyoni,
Uwiteka nasubizayo ubwoko bwe bwajyanywe ho iminyago.
Ni bwo Abayakobo bazishima,
Abisirayeli bazanezerwa.