1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi.
2 Uwiteka, nkiza umunyabyaha,
Undinde umunyarugomo.
3 Bibwira iby’igomwa,
Bakajya bateranira umurwano.
4 Basongoye indimi zabo nk’inzoka,
Ubusagwe bw’incira buri munsi y’iminwa yabo.
Sela.
5 Uwiteka, nkiza amaboko y’umunyabyaha,
Undinde umunyarugomo,
Bagambiriye gusunika ibirenge byanjye ngo bangushe.
6 Abibone banteze umutego n’igisambi,
Banteze ikigoyi iruhande rw’inzira,
Banciriye ibico.
Sela.
7 Nabwiye Uwiteka nti “Ni wowe Mana yanjye.”
Uwiteka, tegera ugutwi ijwi ryo kwinginga kwanjye.
8 Uwiteka Mwami, mbaraga z’agakiza kanjye,
Ujye utwikīra umutwe wanjye ku munsi w’intambara.
9 Uwiteka, ntiwemere ibyo umunyabyaha ashaka,
Ntufashe umugambi we mubi,
Kugira ngo batishyira hejuru.
Sela.
10 Ku mutwe w’abangota,
Abe ari ho igomwa ry’iminwa yabo rigwa ribatwikīre.
11 Amakara yotsa abagweho,
Bajugunywe mu muriro,
Bajugunywe mu nzobo ndende,
Kugira ngo badahaguruka ukundi.
12 Umunyakirimi kibi ntazakomezwa mu isi,
Ibyaha bizahigira umunyarugomo kumurimbura.
13 Nzi yuko Uwiteka azacira umunyamubabaro urubanza rutunganye,
N’abakene azabacira urukwiriye.
14 Nuko abakiranutsi bazashima izina ryawe,
Abatunganye bazatura imbere yawe.