Zab 141

1 Zaburi ya Dawidi.

Uwiteka ndagutakiye, tebuka uze aho ndi,

Utegere ugutwi ijwi ryanjye ningutakira.

2 Gusenga kwanjye gushyirwe imbere yawe nk’umubavu,

No kumanika amaboko yanjye kube nk’igitambo cya nimugoroba.

3 Uwiteka, shyira umurinzi imbere y’akanwa kanjye,

Rinda umuryango w’iminwa yanjye.

4 Ntuhindurire umutima wanjye mu kibi cyose,

Ngo njye nkorana imirimo yo gukiranirwa n’inkozi z’ibibi,

Ne gusangira na zo ibyokurya byazo by’ingenzi.

5 Umukiranutsi ankubite biraba kungirira neza,

Ampane biraba nk’amavuta asÄ«ga ku mutwe wanjye.

Umutwe wanjye we kubyanga,

Ariko gusenga kwanjye gukomeze kurwanya ibyaha bya ba bandi.

6 Ubwo abacamanza babo bazatembagazwa mu manga,

Abantu bazumvira amagambo yanjye kuko aryoshye.

7 Nk’uko umuntu ahinga agaca impavu,

Ni ko amagufwa yacu asandariye ku munwa w’ikuzimu.

8 Uwiteka Mwami, ni wowe mpanga amaso,

Ni wowe niringira ntusuke ubugingo bwanjye.

9 Undinde umutego banteze,

N’ibico by’inkozi z’ibibi.

10 Abanyabyaha abe ari bo bafatwa n’ibigoyi byabo,

Ariko jyeweho mbitambuke.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − six =