1 Zaburi ya Dawidi.
Uwiteka ndagutakiye, tebuka uze aho ndi,
Utegere ugutwi ijwi ryanjye ningutakira.
2 Gusenga kwanjye gushyirwe imbere yawe nk’umubavu,
No kumanika amaboko yanjye kube nk’igitambo cya nimugoroba.
3 Uwiteka, shyira umurinzi imbere y’akanwa kanjye,
Rinda umuryango w’iminwa yanjye.
4 Ntuhindurire umutima wanjye mu kibi cyose,
Ngo njye nkorana imirimo yo gukiranirwa n’inkozi z’ibibi,
Ne gusangira na zo ibyokurya byazo by’ingenzi.
5 Umukiranutsi ankubite biraba kungirira neza,
Ampane biraba nk’amavuta asÄ«ga ku mutwe wanjye.
Umutwe wanjye we kubyanga,
Ariko gusenga kwanjye gukomeze kurwanya ibyaha bya ba bandi.
6 Ubwo abacamanza babo bazatembagazwa mu manga,
Abantu bazumvira amagambo yanjye kuko aryoshye.
7 Nk’uko umuntu ahinga agaca impavu,
Ni ko amagufwa yacu asandariye ku munwa w’ikuzimu.
8 Uwiteka Mwami, ni wowe mpanga amaso,
Ni wowe niringira ntusuke ubugingo bwanjye.
9 Undinde umutego banteze,
N’ibico by’inkozi z’ibibi.
10 Abanyabyaha abe ari bo bafatwa n’ibigoyi byabo,
Ariko jyeweho mbitambuke.