Zab 142

1 Indirimbo ya Dawidi yahimbishijwe ubwenge. Ni ugusenga kwe yasengeye muri bwa buvumo.

2 Ndatakishiriza Uwiteka ijwi ryanjye,

Ndingingisha Uwiteka ijwi ryanjye.

3 Ndasuka amaganya yanjye imbere ye,

Umubabaro wanjye ndawumuvugira imbere.

4 Uko umutima wanjye ugwiriye isari muri jye,

Ni wowe umenya inzira yanjye,

Mu nzira nyuramo bantezemo umutego.

5 Reba iburyo bwanjye umenye yuko ari nta muntu umenya,

Mbuze ubuhungiro nta muntu wita ku bugingo bwanjye.

6 Uwiteka, njya ngutakira,

Nkakubwira nti “Ni wowe buhungiro bwanjye,

N’umugabane wanjye mu isi y’ababaho.”

7 Tyariza ugutwi gutaka kwanjye,

Kuko ncishijwe bugufi cyane,

Unkize abangenza kuko bandusha imbaraga.

8 Kura umutima wanjye mu nzu y’imbohe,

Kugira ngo nshime izina ryawe.

Abakiranutsi bazangota,

Kuko uzangirira neza.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × five =