Zab 146

1 Haleluya.

Mutima wanjye, shima Uwiteka.

2 Nzajya nshima Uwiteka nkiriho,

Nzajya ndirimbira Imana yanjye ngifite ubugingo.

3 Ntimukiringire abakomeye,

Cyangwa umwana w’umuntu wese,

Utabonerwamo agakiza.

4 Umwuka we umuvamo agasubira mu butaka bwe,

Uwo munsi imigambi ye igashira.

5 Hahirwa ufite Imana ya Yakobo ho umutabazi we,

Akiringira Uwiteka Imana ye.

6 Ni we waremye ijuru n’isi,

N’inyanja n’ibibirimo byose,

Akomeza umurava iteka ryose.

7 Aca imanza zitabera zirenganura abarenganwa,

Agaburira abashonji ibyokurya,

Uwiteka ni we ubohora imbohe.

8 Uwiteka ni we uhumura impumyi,

Uwiteka ni we wemesha abahetamye,

Uwiteka ni we ukunda abakiranutsi.

9 Uwiteka ni we urinda abasuhuke,

Aramira impfubyi n’umupfakazi,

Ariko inzira y’abanyabyaha arayigoreka.

10 Uwiteka azahora ku ngoma iteka ryose,

Imana yawe, Siyoni izayihoraho ibihe byose.

Haleluya.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × three =