1 Haleluya.
Mutima wanjye, shima Uwiteka.
2 Nzajya nshima Uwiteka nkiriho,
Nzajya ndirimbira Imana yanjye ngifite ubugingo.
3 Ntimukiringire abakomeye,
Cyangwa umwana w’umuntu wese,
Utabonerwamo agakiza.
4 Umwuka we umuvamo agasubira mu butaka bwe,
Uwo munsi imigambi ye igashira.
5 Hahirwa ufite Imana ya Yakobo ho umutabazi we,
Akiringira Uwiteka Imana ye.
6 Ni we waremye ijuru n’isi,
N’inyanja n’ibibirimo byose,
Akomeza umurava iteka ryose.
7 Aca imanza zitabera zirenganura abarenganwa,
Agaburira abashonji ibyokurya,
Uwiteka ni we ubohora imbohe.
8 Uwiteka ni we uhumura impumyi,
Uwiteka ni we wemesha abahetamye,
Uwiteka ni we ukunda abakiranutsi.
9 Uwiteka ni we urinda abasuhuke,
Aramira impfubyi n’umupfakazi,
Ariko inzira y’abanyabyaha arayigoreka.
10 Uwiteka azahora ku ngoma iteka ryose,
Imana yawe, Siyoni izayihoraho ibihe byose.
Haleluya.