Zab 15

1 Zaburi ya Dawidi.

Uwiteka, ni nde uzaguma mu ihema ryawe?

Ni nde uzatura ku musozi wawe wera?

2 Ni ugendera mu bitunganye agakora ibyo gukiranuka,

Akavuga iby’ukuri nk’uko biri mu mutima we.

3 Utabeshyeresha abandi ururimi rwe,

Ntagirire nabi mugenzi we,

Ntashyushye inkuru y’umuturanyi we.

4 Mu maso ye umunyagisuzuguriro arahinyurwa,

Ariko abatinya Uwiteka arabubaha.

Icyo yarahiriye naho cyamugirira nabi ntiyivuguruza.

5 Ntaguriza ifeza kubona indamu zirenze urugero,

Cyangwa ntiyemera ibiguzi ku utariho urubanza.

Ugenza atyo ntabwo azanyeganyezwa.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven − 2 =