1 Zaburi ya Dawidi.
Uwiteka, ni nde uzaguma mu ihema ryawe?
Ni nde uzatura ku musozi wawe wera?
2 Ni ugendera mu bitunganye agakora ibyo gukiranuka,
Akavuga iby’ukuri nk’uko biri mu mutima we.
3 Utabeshyeresha abandi ururimi rwe,
Ntagirire nabi mugenzi we,
Ntashyushye inkuru y’umuturanyi we.
4 Mu maso ye umunyagisuzuguriro arahinyurwa,
Ariko abatinya Uwiteka arabubaha.
Icyo yarahiriye naho cyamugirira nabi ntiyivuguruza.
5 Ntaguriza ifeza kubona indamu zirenze urugero,
Cyangwa ntiyemera ibiguzi ku utariho urubanza.
Ugenza atyo ntabwo azanyeganyezwa.