Zab 20

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi.

2 Uwiteka akumvire ku munsi w’amakuba no ku w’ibyago,

Izina ry’Imana ya Yakobo rigushyire hejuru.

3 Ikoherereze gutabarwa kuva ahera h’urusengero,

Iguhe imbaraga ziva i Siyoni.

4 Yibuke amaturo yawe yose,

Yemere igitambo cyawe cyokeje.

Sela.

5 Iguhe icyo umutima wawe ushaka,

Isohoze inama zawe zose.

6 Tuzaririmbishwa impundu n’agakiza kawe,

Kandi ku bw’izina ry’Imana yacu tuzerekana amabendera yacu,

Uwiteka asohoze ibyo usaba byose.

7 None menye yuko Uwiteka akiza uwo yasize,

Azamusubiza ari mu ijuru rye ryera,

Azamushubirisha imbaraga zikiza z’ukuboko kwe kw’iburyo.

8 Bamwe biringira amagare,

Abandi biringira amafarashi,

Ariko twebweho tuzavuga izina ry’Uwiteka Imana yacu.

9 Barunamye baragwa,

Ariko twebweho turahagurutse turema.

10 Uwiteka kiza umwami,

Kandi udusubize uko tukwambaje.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − fourteen =