Zab 28

1 Zaburi ya Dawidi.

Uwiteka ndagutakira,

Gitare cyanjye ntiwice amatwi,

Kuko wanyihorera,

Nahinduka nk’abamanuka bajya muri rwa rwobo.

2 Tyariza ugutwi ijwi ryo kwinginga kwanjye uko ngutakiye,

Uko manitse amaboko nyerekeje ahera h’urusengero rwawe.

3 Ntunkururire hamwe n’abanyabyaha n’inkozi z’ibibi,

Bavugana iby’amahoro na bagenzi babo,

Ariko igomwa rikaba mu mitima yabo.

4 Ubahe ibikwiriye imirimo yabo,

Ibikwiriye gukiranirwa kwabo.

Ubahe ibikwiriye ibyo intoki zabo zakoze,

Ubīture ibibakwiriye.

5 Kuko batita ku mirimo y’Uwiteka,

Cyangwa ku byo intoki ze zikora,

Azabasenya ntazabubaka.

6 Uwiteka ahimbazwe,

Kuko yumviye ijwi ryo kwinginga kwanjye.

7 Uwiteka ni we mbaraga zanjye n’ingabo inkingira,

Umutima wanjye ujya umwiringira ngatabarwa.

Ni cyo gituma umutima wanjye wishima cyane,

Kandi nzamushimisha indirimbo yanjye.

8 Uwiteka ni imbaraga z’abantu be,

Kandi ni igihome uwo yasīze ahungiramo agakira.

9 Kiza ubwoko bwawe uhe umwandu wawe umugisha,

Kandi ubaragire ujye ubaramira iteka ryose.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six − five =