Zab 40

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi.

2 Nategereje Uwiteka nihanganye,

Antegera ugutwi yumva gutaka kwanjye.

3 Kandi ankura mu rwobo rwo kurimbura no mu byondo by’isayo,

Ashyira ibirenge byanjye ku rutare,

Akomeza intambwe zanjye.

4 Kandi yashyize indirimbo nshya mu kanwa kanjye,

Ni yo shimwe ry’Imana yacu,

Benshi bazabireba batinye, biringire Uwiteka.

5 Hahirwa uwiringira Uwiteka,

Kandi ntahindukirire abibone cyangwa abiyobagiriza gukurikiza ibinyoma.

6 Uwiteka Mana yanjye,

Imirimo itangaza wakoze ni myinshi,

Kandi ibyo utekereza kutugirira na byo ni byinshi,

Ntihariho uwagereranywa nawe.

Nashaka kubyātura no kubirondora,

Byaruta ubwinshi ibyo nshoboye kubara.

7 Ibitambo n’amaturo y’ifu ntubyishimira,

Amatwi yanjye urayazibuye,

Ibitambo byokeje n’ibitambo by’ibyaha ntiwabishatse.

8 Mperako ndavuga nti “Dore ndaje,

Mu muzingo w’igitabo ni ko byanditswe kuri jye.

9 Mana yanjye nishimira gukora ibyo ukunda,

Ni koko amategeko yawe ari mu mutima wanjye.”

10 Namamaza ubutumwa bwiza bwo gukiranuka mu iteraniro ryinshi,

Sinzabumba akanwa kanjye,

Uwiteka urabizi.

11 Ntabwo mpisha gukiranuka kwawe mu mutima wanjye,

Mvuga umurava wawe n’agakiza kawe.

Imbabazi zawe n’ukuri kwawe simbihisha iteraniro ryinshi.

12 Uwiteka, nawe ntunyime kugira neza kwawe,

Imbabazi zawe n’ukuri kwawe bijye bindinda iteka.

13 Kuko ibyago bitabarika bingose,

Ibyo nakiraniwe bingezeho nkaba ntabasha kureba.

Biruta umusatsi wo ku mutwe wanjye ubwinshi,

Bituma umutima wanjye umvamo.

14 Uwiteka emera kunkiza,

Uwiteka tebuka untabare.

15 Abashakira ubugingo bwanjye kuburimbura bakorwe n’isoni bamwarane,

Abishimira ibyago byanjye basubizwe inyuma bagire igisuzuguriro.

16 Abambwira bati “Ahaa, ahaa”,

Barekwe ku bw’isoni zabo.

17 Abagushaka bose bakwishimire bakunezererwe,

Abakunda agakiza kawe bajye bavuga bati

“Uwiteka ahimbazwe.”

18 Icyakora jyeweho ndi umunyamubabaro n’umukene,

Ariko Uwiteka anyitaho.

Ni wowe mutabazi wanjye n’umukiza wanjye,

Mana yanjye ntutinde.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 1 =