1 Mana uncire urubanza,
Umburanire n’ishyanga ritagira imbabazi,
Unkize umuriganya n’ikigoryi.
2 Kuko uri Imana y’igihome kinkingira,
Ni iki cyatumye unta kure?
Ni iki gituma nambikwa ibyo kwirabura n’agahato k’abanzi banjye?
3 Nuko ohereza umucyo wawe n’umurava wawe binyobore,
Binjyane ku musozi wawe wera,
No mu mahema yawe.
4 Maze nzajya ku gicaniro cy’Imana,
Ku Mana ni yo munezero wanjye n’ibyishimo byanjye,
Nguhimbarishe inanga Mana,
Ni wowe Mana yanjye.
5 Mutima wanjye ni iki gitumye wiheba?
Ni iki gitumye umpagararamo?
Ujye utegereza Imana kuko nzongera kuyishima,
Ni yo gakiza kanjye n’Imana yanjye.