Zab 48

1 Indirimbo. Zaburi ya bene Kōra.

2 Uwiteka arakomeye akwiriye gushimirwa cyane,

Mu rurembo rw’Imana yacu ku musozi wayo wera.

3 Umusozi wa Siyoni uri ikasikazi,

Uburebure bwawo ni wo byishimo by’isi yose,

Ni wo rurembo rw’Umwami ukomeye.

4 Imana yimenyekanishije mu nyumba zo muri rwo,

Ko ari igihome kirekire gikingira abantu.

5 Dore abami barateranye,

Barunyuriraho hamwe,

6 Bararureba baratangara,

Baratinya bahunga vuba.

7 Guhinda imishyitsi kubafatirayo,

No kuribwa nk’ibise by’umugore uri ku nda.

8 Umuyaga uturutse aho izuba rirasira,

Uwumenesha inkuge z’i Tarushishi.

9 Nk’uko twumvise ni ko twabibonye,

Mu rurembo rw’Uwiteka Nyiringabo,

Mu rurembo rw’Imana yacu,

Imana izarukomeza iteka ryose.

Sela.

10 Mana, twibukiye imbabazi zawe,

Hagati mu rusengero rwawe.

11 Mana, nk’uko izina ryawe riri,

Ni ko ishimwe ryawe riri ukageza ku mpera y’isi,

Ukuboko kwawe kw’iburyo kuzuye gukiranuka.

12 Umusozi wa Siyoni unezerwe,

Abakobwa ba Yuda bishimishwe n’imanza zawe zitabera.

13 Muzenguruke Siyoni muwugote,

Mubare ibihome byawo.

14 Mwitegereze cyane inkike zawo,

Mutekereze inyumba zaho,

Kugira ngo muzabitekerereze ab’igihe kizaza.

15 Kuko iyi Mana ari Imana yacu iteka ryose,

Ni yo izatuyobora kugeza ku rupfu.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + twelve =