1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa Mahalati. Ni indirimbo ya Dawidi yahimbishijwe ubwenge.
2 Umupfapfa ajya yibwira ati “Nta Mana iriho.”
Bononekaye bakiraniwe ibyo kwangwa urunuka,
Nta wukora ibyiza.
3 Imana yarebye abantu iri mu ijuru,
Kugira ngo imenye yuko harimo abanyabwenge bashaka Imana.
4 Bose basubiye inyuma,
Bose bandurijwe hamwe,
Nta wukora ibyiza n’umwe.
5 Mbese inkozi z’ibibi nta bwenge zifite,
Ko barya abantu banjye nk’uko barya umutsima,
Kandi ntibambaze Imana?
6 Aho ngaho bahagiriye ubwoba bwinshi ari nta mpamvu,
Kuko Imana yashandaje amagufwa y’uwagerereje ngo agutere,
Wabakojeje isoni kuko Imana yabasuzuguye.
7 Icyampa agakiza k’Abisirayeli kakaba kavuye i Siyoni,
Imana nisubizayo ubwoko bwayo bwajyanywe ho iminyago,
Ni bwo Abayakobo bazishima,
Abisirayeli bazanezerwa.