Zab 54

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwira inanga. Ni indirimbo ya Dawidi yahimbishijwe ubwenge.

2 Yayihimbye ubwo ab’i Zifu bagendaga bakabaza Sawuli bati “Ntuzi yuko Dawidi yihishe iwacu?”

3 Mana, nkirisha izina ryawe,

Uncirishirize urubanza imbaraga zawe.

4 Mana, umva gusenga kwanjye,

Tegera ugutwi amagambo yo mu kanwa kanjye.

5 Kuko abanyamahanga bampagurukiye,

N’abanyarugomo bashatse ubugingo bwanjye,

Batashyize Imana imbere yabo.

Sela.

6 Dore Imana ni umutabazi wanjye,

Umwami ari mu ruhande rw’abaramira ubugingo bwanjye.

7 Azitura inabi abanzi banjye,

Ubarimbure ku bw’umurava wawe.

8 Nzagutambira igitambo kiva mu rukundo,

Uwiteka, kuko izina ryawe ari ryiza nzarishima.

9 Kuko Uwiteka yankijije amakuba n’ibyago byanjye byose,

Ijisho ryanjye rikabona icyo rishakira abanzi banjye.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 2 =