1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwira inanga. Ni indirimbo ya Dawidi yahimbishijwe ubwenge.
2 Yayihimbye ubwo ab’i Zifu bagendaga bakabaza Sawuli bati “Ntuzi yuko Dawidi yihishe iwacu?”
3 Mana, nkirisha izina ryawe,
Uncirishirize urubanza imbaraga zawe.
4 Mana, umva gusenga kwanjye,
Tegera ugutwi amagambo yo mu kanwa kanjye.
5 Kuko abanyamahanga bampagurukiye,
N’abanyarugomo bashatse ubugingo bwanjye,
Batashyize Imana imbere yabo.
Sela.
6 Dore Imana ni umutabazi wanjye,
Umwami ari mu ruhande rw’abaramira ubugingo bwanjye.
7 Azitura inabi abanzi banjye,
Ubarimbure ku bw’umurava wawe.
8 Nzagutambira igitambo kiva mu rukundo,
Uwiteka, kuko izina ryawe ari ryiza nzarishima.
9 Kuko Uwiteka yankijije amakuba n’ibyago byanjye byose,
Ijisho ryanjye rikabona icyo rishakira abanzi banjye.