1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi yahimbiwe kuba urwibutso.
2 Mana, tebuka unkize
Uwiteka, tebuka untabare.
3 Abashaka ubugingo bwanjye bakorwe n’isoni bamware,
Abishimira ibyago byanjye basubizwe inyuma,
Bagire igisuzuguriro.
4 Abambwira bati “Ahaa, ahaa!”
Basubizwe inyuma ku bw’isoni zabo.
5 Abagushaka bose bakwishimire bakunezererwe,
Abakunda agakiza kawe bajye bavuga bati
“Imana ihimbazwe.”
6 Ariko jyeweho ndi umunyamubabaro n’umukene,
Mana, tebuka uze aho ndi,
Ni wowe mutabazi wanjye n’umukiza wanjye,
Uwiteka, ntutinde.