1 Zaburi ya Asafu.
Imana ihagarara mu iteraniro ryayo,
Icira abigira “imana” urubanza iti
2 “Muzageza he guca imanza zibera,
Zita ku cyubahiro cy’abanyabyaha?
Sela.
3 Muce imanza zikwiriye uworoheje n’impfubyi,
Muce imanza zirenganura umunyamubabaro n’umutindi.
4 Mutabare uworoheje n’umukene,
Mubakize amaboko y’abanyabyaha.
5 “Abo mbwiye nta cyo bazi, nta cyo bamenya,
Bagendagenda mu mwijima,
Imfatiro zose z’isi ziranyeganyega.
6 Ni jye wababwiye nti
‘Muri imana,
Mwese muri abana b’Isumbabyose.’
7 Ariko muzapfa nk’abantu,
Muzagwa nk’umwe mu bakomeye.”
8 Mana, haguruka ucire isi urubanza,
Kuko uzagira amahanga yose umwandu wawe.