Zab 82

1 Zaburi ya Asafu.

Imana ihagarara mu iteraniro ryayo,

Icira abigira “imana” urubanza iti

2 “Muzageza he guca imanza zibera,

Zita ku cyubahiro cy’abanyabyaha?

Sela.

3 Muce imanza zikwiriye uworoheje n’impfubyi,

Muce imanza zirenganura umunyamubabaro n’umutindi.

4 Mutabare uworoheje n’umukene,

Mubakize amaboko y’abanyabyaha.

5 “Abo mbwiye nta cyo bazi, nta cyo bamenya,

Bagendagenda mu mwijima,

Imfatiro zose z’isi ziranyeganyega.

6 Ni jye wababwiye nti

‘Muri imana,

Mwese muri abana b’Isumbabyose.’

7 Ariko muzapfa nk’abantu,

Muzagwa nk’umwe mu bakomeye.”

8 Mana, haguruka ucire isi urubanza,

Kuko uzagira amahanga yose umwandu wawe.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + seventeen =