1 Iyi ndirimbo ni Zaburi ya bene Kōra.
Urufatiro yashyizeho ruri ku misozi yera.
2 Uwiteka akunda amarembo y’i Siyoni,
Akayarutisha ubuturo bwose bw’Abayakobo.
3 Wa rurembo rw’Imana we,
Uvugwaho iby’icyubahiro.
Sela.
4 “Nzavuga Rahabun’i Babuloni ko biri mu bāmenya,
Dore Filisitiya n’i Tiro na Etiyopiya,
Iyo ni ho bavukiye.”
5 Ni koko bazavuga iby’i Siyoni bati
“Umuntu wese yavukiyeyo,
Kandi Isumbabyose ubwayo izabakomeza.”
6 Uwiteka niyandika amahanga azabara ati
“Ishyanga naka na naka yavukiyeyo.”
Sela.
7 Abaririmbyi n’ababyinnyi bazavuga bati
“Amasōko yanjye yose ari muri wowe.”