1 Uwiteka ari ku ngoma yambaye icyubahiro,
Uwiteka arambaye yikenyeje imbaraga,
Kandi isi irakomeye ntibasha kunyeganyega.
2 Intebe yawe yakomeye uhereye kera,
Wowe uhoraho wahereye kera kose.
3 Uwiteka, inzuzi ziteye hejuru,
Inzuzi ziteye hejuru amajwi yazo,
Inzuzi zitera hejuru guhÅrera kwazo.
4 Amajwi y’amazi menshi,
Umuraba ukomeye w’inyanja,
Uwiteka uri hejuru abirusha imbaraga.
5 Ibyo wahamije ni ibyo kwiringirwa cyane,
Uwiteka, kwera gukwiriye inzu yawe iteka ryose.