1 Uwiteka ari ku ngoma, isi yishime,
Ibirwa binezerwe uko bingana.
2 Ibicu n’umwijima biramukikiza,
Gukiranuka no guca imanza zitabera ni imfatiro z’intebe ye.
3 Umuriro uramubanziriza,
Ugatwika ababisha be impande zose.
4 Imirabyo ye yamurikiye isi,
Ubutaka burabireba buhinda umushyitsi.
5 Imisozi iyagira nk’ibimamÄra imbere y’Uwiteka,
Imbere y’Umwami w’isi yose.
6 Ijuru rivuga gukiranuka kwe,
Amahanga yose yarebye ubwiza bwe.
7 Abasenga ibishushanyo bibajwe,
Bakirata iby’ubusa bamware,
Ibigirwamana byose biramuramya.
8 Siyoni yarabyumvise iranezerwa,
Abakobwa ba Yuda bishimishwa n’imanza zawe zitabera, Uwiteka.
9 Kuko wowe Uwiteka usumba byose,
Ugategeka isi yose,
Ushyizwe hejuru cyane y’ibigirwamana byose.
10 Mwa bakunda Uwiteka mwe, mwange ibibi,
Arinda ubugingo bw’abakunzi be,
Abakiza amaboko y’abanyabyaha.
11 Umucyo ubibirwa umukiranutsi,
Umunezero ubibirwa abafite imitima itunganye.
12 Mwa bakiranutsi mwe, mwishimire Uwiteka,
Kandi mushime izina rye, ari ryo rwibutso rwo kwera kwe.