Zab 99

1 Uwiteka ari ku ngoma,

Amahanga ahinze imishitsi,

Yicaye ku Bakerubi, isi iranyeganyega.

2 Uwiteka muri Siyoni arakomeye,

Kandi ari hejuru y’amahanga yose.

3 Bashime izina ryawe rikomeye riteye ubwoba,

Ni we wera.

4 Imbaraga z’umwami zikunda imanza zitabera,

Ni wowe ukomeza ibitunganye.

Imanza zitabera no gukiranuka,

Ni wowe ubikorera mu Bayakobo.

5 Mushyire hejuru Uwiteka Imana yacu,

Kandi musengere imbere y’intebe y’ibirenge bye,

Ni we wera.

6 Mose na Aroni bo mu batambyi be,

Na Samweli wo mu bambazaga izina rye,

Bambazaga Uwiteka akabasubiza.

7 Yababwiriraga mu nkingi y’igicu,

Bakitondera ibyo yahamije n’amategeko yabategetse.

8 Uwiteka Mana yacu, warabasubizaga,

Wari Imana ibababarira,

Nubwo wabahoraga ibyo bakoraga.

9 Mushyire hejuru Uwiteka Imana yacu,

Musengere ku musozi we wera,

Kuko Uwiteka Imana yacu ari uwera.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × five =