Ivug 9

1 Umva wa bwoko bw’Abisirayeli we, muri iki gihe ugiye kwambuka Yorodani ukajya mu gihugu, ugahindūra amahanga akurusha gukomera n’amaboko, n’imidugudu minini igoteshejwe inkike z’amabuye zigera mu ijuru. 2 Ni ubwoko bukomeye bw’abantu barebare, ari bo Bānaki uzi ukumva babavuga bati “Ni nde wahagarara Abānaki imbere?” 3 Nuko muri iki gihe, menya yuko Uwiteka Imana […]

Ivug 10

1 Icyo gihe Uwiteka arambwira ati “Wibārize ibisate bibiri by’amabuye bisa n’ibya mbere uzamuke unsange ku musozi, kandi ubāze n’isanduku mu giti. 2 Nanjye ndandika kuri ibyo bisate amagambo yari ku bya mbere wamennye, maze ubishyire muri iyo sanduku.” 3 Nuko mbāza isanduku mu mushita, mbāza n’ibisate bibiri by’amabuye bisa n’ibya mbere, nzamuka uwo musozi […]

Ivug 11

1 Ni cyo gituma ukwiriye gukunda Uwiteka Imana yawe, ukajya witondera ibyo yakwihanangirije, n’amategeko yayo n’amateka yayo, n’ibyo yagutegetse iteka ryose. 2 Uyu munsi mumenye ibi kuko abana banyu batigeze kubimenya cyangwa kubibona atari bo mbwira, mumenye ibihano Uwiteka Imana yanyu abahanishije, no gukomera kwayo n’amaboko yayo menshi, n’ukuboko kwayo kurambutse 3 n’ibimenyetso byayo, n’imirimo […]

Ivug 12

Mose ababwira ibibahesha umugisha 1 Aya ni yo mategeko n’amateka mukwiriye kuzitonderera mu gihugu Uwiteka Imana ya ba sekuruza banyu ibahaye guhindūra, muzajye muyitondera igihe cyose muzabaho mu isi. 2 Ntimuzabure gusenya ahantu hose amahanga muhindūra yakorereraga imana zayo, ho ku misozi miremire no ku migufi, no munsi y’igiti kibisi cyose. 3 Kandi muzasenye ibicaniro […]

Ivug 13

1 Icyo mbategeka cyose mujye mucyitondera mucyumvire, ntimukacyongereho, ntimukakigabanyeho. Ibimenyetso by’abahanuzi b’ibinyoma 2 Muri mwe nihaboneka umuhanuzi cyangwa umurōsi, akakubwira ikimenyetso cyangwa igitangaza, 3 icyo kimenyetso cyangwa icyo gitangaza kigasohora, icyo yakubwiye agira ati “Duhindukirire izindi mana izo utigeze kumenya tuzikorere”, 4 ntuzemere amagambo y’uwo muhanuzi cyangwa y’uwo murōsi, kuko Uwiteka Imana yanyu izaba ibagerageza, […]

Ivug 14

1 Muri abana b’Uwiteka Imana yanyu, ntimukiraburishe kwikeba ku mubiri, haba no kwitegera ibiharanjongo uwapfuye. 2 Kuko uri ubwoko bwerejwe Uwiteka Imana yawe, kandi Uwiteka akagutoraniriza mu mahangayose yo mu isi kuba ubwoko yironkeye. 1 Pet 2.9 3 Ntukarye ikintu cyose kizira. 4 Aya ni yo matungo n’inyamaswa mwemererwa kurya: inka n’intama n’ihene, 5 n’impara […]

Ivug 15

Umwaka wa karindwi wo guhara imyenda 1 Uko imyaka irindwi ishize, uzajye ugira ibyo uhara. 2 Ubu abe ari bwo buba uburyo bw’uko guhara: umwishyuza wese aharire mugenzi we icyo yamugurije, ntazacyishyuze mugenzi we na mwene wabo, kuko guhara kwategetswe n’Uwiteka kwaranzwe. 3 Wemererwa kwishyuza umunyamahanga, ariko icyawe cyose gifitwe na mwene wanyu, uzakimuharire. 4 […]

Ivug 16

Ibya Pasika n’iyindi minsi mikuru 1 Ujye uziririza ukwezi Abibu, uziriririze Uwiteka Imana yawe Pasika, kuko mu kwezi Abibu ari mo Uwiteka Imana yawe yagukuriye muri Egiputa nijoro. 2 Ujye utambira Uwiteka Imana yawe ibya Pasika byo mu mikumbi no mu mashyo, ubitambire ahantu Uwiteka azatoraniriza kuhashyira izina rye ngo rihabe. 3 Ntukagire umutsima wasembuwe […]

Ivug 17

1 Ntugatambire Uwiteka Imana yawe inka cyangwa intama ifite inenge cyangwa ubusembwa bwose, kuko icyo ari ikizira Uwiteka Imana yanyu yanga urunuka. 2 Hagati muri mwe, ahantu hose h’iwanyu Uwiteka Imana yawe iguha, nihaboneka umugabo cyangwa umugore ukora icyo Uwiteka Imana yawe ibona ko ari kibi cyo kuva mu isezerano ryayo, 3 akagenda agakorera izindi […]

Ivug 18

Abisirayeli bahanurirwa ko umuhanuzi Mesiya azaturuka muri bo 1 Abatambyi b’Abalewi ndetse umuryango wa Lewi wose, ntibagire umugabane cyangwa gakondo mu Bisirayeli, ahubwo barye ku bitambo bitambirwa Uwiteka bigakongorwa n’umuriro, batungwe na gakondo ye. 2 Ntibazagire gakondo muri bene wabo, Uwiteka ni we gakondo yabo nk’uko yababwiye. 3 Uyu ube ari wo uba umwanya w’abatambyi […]