1 Mose ahamagara Abisirayeli bose arababwira ati “Mwabonye ibyo Uwiteka yagiririye Farawo, n’abagaragu be bose n’igihugu cye cyose mu maso yanyu mu gihugu cya Egiputa, 2 ibigerageresho bikomeye n’ibimenyetso na bya bitangaza bikomeye, amaso yanyu yiboneye. 3 Ariko Uwiteka ntabaha umutima umenya n’amaso areba n’amatwi yumva, ageza kuri uyu munsi.” 4 Kandi Uwiteka ati “Namaze […]
Monthly Archives: October 2017
Ivug 30
1 Ibyo byose nibimara kukubaho, umugisha n’umuvumo nagushyize imbere ukabyibukira mu mahanga yose Uwiteka Imana yawe izaba yarakwirukaniyemo, 2 ukagarukira Uwiteka Imana yawe ukayumvira, ugakora ibyo ngutegetse uyu munsi byose wowe n’abana bawe, ubikoresha umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose, 3 Uwiteka Imana yawe izagarura abawe bajyanywe ari imbohe, ikubabarire, isubire guteranya abawe ibakuye mu […]
Ivug 31
Mose asezera ku batambyi no kuri Yosuwa 1 Mose arongera abwira Abisirayeli bose aya magambo. 2 Arababwira ati “Uyu munsi maze imyaka ijana na makumyabiri mvutse, singishobora gutambagira.Ndetse Uwiteka yarambwiye ati ‘Ntuzambuka Yorodani iyi.’ 3 Uwiteka Imana yanyu ubwayo izambuka ibagiye imbere, irimbure ayo mahanga abari imbere, uyahindūre. Yosuwa ni we uzambuka abagiye imbere nk’uko […]
Ivug 32
Indirimbo ya Mose 1 Tega ugutwi wa juru we, nanjye ndavuga, Isi na yo yumve amagambo amva mu kanwa. 2 Kwigisha kwanjye kuragwa nk’imvura, Amagambo yanjye aratonda nk’ikime. Nk’uko imvura y’urujojo rugwa ku byatsi bitoto, Nk’uko ibitonyanga bigwa ku byatsi. 3 Kuko ngiye kogeza izina ry’Uwiteka, Mwaturire Imana yacu ko ifite icyubahiro gikomeye. 4 Icyo […]
Ivug 33
Mose asabira imiryango y’Abisirayeli umugisha 1 Uyu ni wo mugisha Mose umuntu w’Imana, yahesheje Abisirayeli agiye gupfa 2 ati “Uwiteka yaturutse kuri Sinayi, Yabarasiye atungutse kuri Seyiri, Yabaviriye atungutse ku musozi wa Parani, Ava hagati mu bera inzovu nyinshi, Iburyo bwe haturuka umuriro w’amategeko ye, arawuboherereza. 3 Ni ukuri akunda amahanga, Abera be bose bari […]
Ivug 34
Urupfu rwa Mose 1 Mose ava mu kibaya cy’i Mowabu kinini, azamuka umusozi wa Nebo agera mu mpinga ya Pisiga, iteganye n’i Yeriko. Uwiteka amwereka igihugu cy’i Galeyadi cyose ageza i Dani, 2 n’icy’Abanafutali cyose, n’icy’Abefurayimu n’Abamanase, n’icy’Abayuda cyose ageza ku Nyanja y’iburengerazuba. 3 Amwereka n’i Negebu, n’ikibaya cyo kuri Yorodani, ari cyo gikombe cy’i […]
Ibar 1
Kubarwa kw’Abisirayeli 1 Uwiteka abwirira Mose mu butayu bwa Sinayi ari mu ihema ry’ibonaniro, ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa kabiri k’umwaka wa kabiri bavuye mu gihugu cya Egiputa, ati 2 “Mubare umubare w’iteraniro ry’Abisirayeli ryose nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari, mubare amazina y’abagabo bose umwe umwe. 3 Abamaze imyaka […]
Ibar 2
Itegeko ryo kubamba amahema mu byiciro bine 1 Uwiteka abwira Mose na Aroni ati 2 “Abisirayeli bajye babamba amahema yabo, umuntu wese ahererane n’ibendera ry’ababo, kandi babe munsi y’utubendera tw’amazu ya ba sekuru, berekeze amahema yabo ihema ry’ibonaniro bayarigoteshe. 3 “Abayabamba iburasirazuba bajye baba ab’icyiciro cya Yuda, kirimo ibendera ryacyo n’imitwe yacyo, umutware w’Abayuda abe […]
Ibar 3
Kubarwa kw’Abalewi n’andi mategeko yabo 1 Uru ni rwo rubyaro rwa Aroni na Mose, ubwo Uwiteka yabwiriraga Mose ku musozi wa Sinayi. 2 Aya ni yo mazina ya bene Aroni: imfura ye ni Nadabu, abandi ni Abihu na Eleyazari na Itamari. 3 Ayo ni yo mazina ya bene Aroni, abatambyi basīzwe bakerezwa gukorera Uwiteka umurimo […]
Ibar 4
Abalewi babarurwa, imirimo yabo isobanurwa 1 Uwiteka abwira Mose na Aroni ati 2 “Bara umubare w’Abakohati ubarobanuye mu Balewi bandi, ubabare nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari, 3 abasāgije imyaka y’ubukuru mirongo itatu batarasāza mirongo itanu, abakwiriye gukora umurimo wo mu ihema ry’ibonaniro bose. 4 Iyi abe ari yo mirimo Abakohati […]