Amategeko ategekwa abanduza 1 Uwiteka abwira Mose ati 2 “Tegeka Abisirayeli bakure mu mahema yanyu umubembe wese n’uninda wese, n’uhumanyijwe n’intumbi wese. 3 Naho baba abagabo cyangwa abagore, mujye mubakuramo mubajyane inyuma yaho, kugira ngo batanduza aho mubambye amahema ntuye hagati.” 4 Abisirayeli bagenza batyo, babakura mu ngando zabo. Uko Uwiteka yategetse Mose aba ari […]
Monthly Archives: October 2017
Ibar 6
Itegeko ry’Abanaziri 1 Uwiteka abwira Mose ati 2 “Bwira Abisirayeli uti ‘Umugabo cyangwa umugore niyirobanurisha mu bandi guhiga umuhigo wo kuba Umunaziri,ngo yiyereze Uwiteka, 3 yitandukanye na vino n’ibisindisha bindi. Ntakanywe umushari wa vino cyangwa w’igishindisha kindi. Ntakanywe ibyokunywa by’uburyo bwose byaturutse mu nzabibu. Ntakarye inzabibu mbisi cyangwa zumye. 4 Mu minsi yose y’ubunaziri bwe […]
Ibar 7
Amaturo yo kweza igicaniro yatuwe n’abatware b’imiryango y’Abisirayeli 1 Mose arangije gushinga ubuturo bwera no kubusīga, no kubwezanya n’ibintu byo muri bwo byose, n’igicaniro n’ibintu byacyo byose — ibyo na byo yarabisīze arabyeza — 2 kuri uwo munsi abatware b’Abisirayeli, abatware b’amazu ya ba sekuru batura amaturo: ni ba batware b’imiryango babarishaga ababazwe. 3 Bazana […]
Ibar 8
Amategeko y’Abalewi 1 Uwiteka abwira Mose ati 2 “Bwira Aroni uti ‘Nushyira ya matabaza ku gitereko cyayo, ajye amurikira imbere yacyo uko ari arindwi.’ ” 3 Aroni abigenza atyo, ashyira ayo matabaza ku gitereko uburyo butuma amurikira imbere yacyo, uko Uwiteka yategetse Mose. 4 Uku ni ko kuremwa kw’icyo gitereko cyaremwe mu izahabu icuzwe: uhereye […]
Ibar 9
Andi mategeko ya Pasika 1 Uwiteka abwirira Mose mu butayu bwa Sinayi, mu kwezi kwa mbere ko mu mwaka wa kabiri, uhereye aho baviriye mu gihugu cya Egiputa ati 2 “Kandi Abisirayeli baziririze Pasika mu gihe cyayo cyategetswe. 3 Ku munsi wa cumi n’ine w’uku kwezi nimugoroba, abe ari ho muzayiziririza nk’uko igihe cyayo cyategetswe. […]
Ibar 10
Amakondera y’ifeza 1 Uwiteka abwira Mose ati 2 “Rema amakondera abiri mu ifeza icuzwe, uyareme mu ifeza icuzwe, akubere ayo guhamagaza iteraniro n’ayo guhagurutsa ab’ibyiciro by’amahema. 3 Uko bazayavuza, iteraniro ryose rijye riguteraniraho ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. 4 Nibavuza rimwe risa, ba batware, abakuru b’ibihumbi by’Abisirayeli bajye baguteraniraho. 5 Kandi nimuvuza ijwi rirenga, ibyiciro byo […]
Ibar 11
Abisirayeli baritotomba, umuriro w’Uwiteka wicamo benshi 1 Ubwo bwoko buritotomba, Uwiteka yumva ko ari bibi. Abyumvise uburakari bwe burakongezwa, umuriro w’Uwiteka wicāna muri bo, ukongora abo ku iherezo ry’amagando yabo. 2 Abantu batakira Mose, asenga Uwiteka uwo muriro urazima. 3 Aho hantu bahita Tabera, kuko umuriro w’Uwiteka wicānye muri bo. Abisirayeli banga manu basaba Mose […]
Ibar 12
Uwiteka ateza Miriyamu ibibembe, Mose aramusabira 1 Miriyamu na Aroni banegura Mose ku bw’Umunyetiyopiyakazi yarongoye. Koko yari yararongoye Umunyetiyopiyakazi. 2 Baravuga bati “Ni ukuri Uwiteka avugira mu kanwa ka Mose musa? Twe ntatuvugiramo?” Uwiteka arabyumva. 3 Kandi uwo mugabo Mose yari umugwaneza urusha abantu bo mu isi bose. 4 Uwiteka atungura Mose na Aroni na […]
Ibar 13
Abatasi cumi na babiri bajya gutata i Kanāni 1 Uwiteka abwira Mose ati 2 “Tuma abantu batate igihugu cy’i Kanāni, icyo mpa Abisirayeli. Ukure umuntu mu muryango wa ba sekuruza wose, umuntu wese ari umutware wabo.” 3 Mose abatuma ari mu butayu bwa Parani, uko Uwiteka yategetse. Abo yatumye bose bari abatware b’Abisirayeli. 4 Aya […]
Ibar 14
Abisirayeli banga kujya i Kanāni 1 Iteraniro ryose ritera hejuru, rirataka, abantu iryo joro bararira. 2 Abisirayeli bose bitotombera Mose na Aroni, iteraniro ryose rirababwira riti “Iyaba twaraguye mu gihugu cya Egiputa! Cyangwa iyaba twaraguye muri ubu butayu! 3 Uwiteka atujyanira iki muri icyo gihugu, kugira ngo tuhicirwe n’inkota? Abagore bacu n’abana bacu bazaba iminyago, […]