Abisirayeli basenga ibigirwamana, Uwiteka abahana 1 Abisirayeli baguma i Shitimu, abantu batangira gusambana n’Abamowabukazi, 2 kuko babararikaga ngo baze mu itamba ry’ibitambo by’imana zabo. Abantu bagatonōra bakikubita hasi imbere y’imana zabo. 3 Abisirayeli bifatanya na Bāli y’i Pewori, bikongereza uburakari bw’Uwiteka. 4 Uwiteka abwira Mose ati “Teranya abatware b’abantu bose, umanike abakoze ibyo imbere y’Uwiteka […]
Monthly Archives: October 2017
Ibar 26
Babara Abisirayeli ubwa kabiri 1 Hanyuma ya mugiga iyo, Uwiteka abwira Mose na Eleyazari mwene Aroni umutambyi ati 2 “Mubare umubare w’iteraniro ry’Abisirayeli ryose, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, abo mu Bisirayeli bose babasha gutabara, mubabare nk’uko amazu ya ba sekuru ari.” 3 Mose na Eleyazari umutambyi bababwirira mu kibaya cy’i Mowabu kinini, bari […]
Ibar 27
Uwiteka acira abakobwa ba Selofehadi urubanza 1 Maze higira hafi abakobwa ba Selofehadi mwene Heferi, wa Gileyadi, wa Makiri, wa Manase, bo mu miryango ya Manase mwene Yosefu. Aya ni yo mazina y’abakobwa ba Selofehadi: Mahila na Nowa na Hogila, na Miluka na Tirusa. 2 Bahagarara imbere ya Mose na Eleyazari umutambyi, n’abatware n’iteraniro ryose […]
Ibar 28
Ibikwiriye kujya bitambwa mu minsi mikuru 1 Uwiteka abwira Mose ati 2 “Tegeka Abisirayeli uti ‘Ibitambo byanjye, ibyokurya byanjye by’ibitambo n’amaturo bikongorwa n’umuriro by’umubabwe umpumurira neza, mujye mwitondera kubintambira mu bihe byabyo byategetswe.’ 3 “Ubabwire uti ‘Ibi ni byo bitambo n’amaturo bikongorwa n’umuriro mukwiriye kujya mutambira Uwiteka: uko bukeye mujye mutamba abana b’intama b’amasekurume babiri […]
Ibar 29
Ibikwiriye kujya bitambwa mu kwezi kwa karindwi 1 “ ‘Mu kwezi kwa karindwi ku munsi wako wa mbere mujye muteranira kuba iteraniro ryera, ntimukagire umurimo w’ubugaragu muwukoraho. Uwo munsi ubabere uwo kuvuza amahembe. 2 Mujye muwutambaho ibitambo byoswa by’umubabwe uhumurira Uwiteka neza, by’ikimasa cy’umusore n’isekurume y’intama, n’abana b’intama b’amasekurume barindwi bataramara umwaka, bidafite inenge. 3 […]
Ibar 30
1 Nuko Mose abwira Abisirayeli ibyo Uwiteka yamutegetse byose. Amategeko y’imihigo 2 Mose abwira abatware b’imiryango y’Abisirayeli ati “Iri ni ryo tegeko Uwiteka ategetse: 3 Umugabo nahiga Uwiteka umuhigo cyangwa niyibohesha indahiro, ntagace ku isezerano rye ngo aryonone, ahubwo ahigure ibyaturutse mu kanwa ke. 4 “Kandi umukobwa nahiga Uwiteka umuhigo, akibohesha isezerano akiri mu rugo […]
Ibar 31
Abisirayeli batsinda Abamidiyani 1 Uwiteka abwira Mose ati 2 “Uhōrere Abisirayeli Abamidiyani, maze nyuma uzapfa usange ubwoko bwawe.” 3 Mose abwira abantu ati “Mutoranye abantu bo gutabara, mubahe intwaro batere Abamidiyani, kugira ngo Uwiteka ababahoreshe. 4 Mukure ingabo igihumbi mu muryango umwe no mu yindi y’Abisirayeli yose, bityo bityo mubohereze batabare.” 5 Nuko batoranya mu […]
Ibar 32
Abarubeni n’Abagadi bashaka guhabwa gakondo hakuno ya Yorodani 1 Abarubeni n’Abagadi bari bafite amatungo menshi cyane. Babonye igihugu cy’i Yazeri n’icy’i Galeyadi ko bifite urwuri rwiza, 2 Abagadi n’Abarubeni baragenda babwira Mose na Eleyazari umutambyi n’abatware b’iteraniro, bati 3 “Ataroti n’i Diboni n’i Yazeri, n’i Nimura n’i Heshiboni na Eleyale, n’i Sibuma n’i Nebo n’i […]
Ibar 33
Indaro zo mu rugendo rw’Abisirayeli uhereye muri Egiputa ukageza kuri Yorodani 1 Izi ni zo ndaro z’Abisirayeli ubwo bavaga mu gihugu cya Egiputa, uko imitwe yabo yari iri, bashorewe na Mose na Aroni. 2 Mose yandika ingendo z’indaro zabo abitegetswe n’Uwiteka. Izi ni zo ndaro zabo nk’uko ingendo zabo zari ziri: 3 Bahaguruka i Rāmesesi […]
Ibar 34
Ingabano z’igihugu Abisirayeli bazahabwa 1 Uwiteka abwira Mose ati 2 “Tegeka Abisirayeli uti ‘Nimugera mu gihugu cy’i Kanāni, icyo ni cyo gihugu muzahabwa ho gakondo nk’uko ingabano zacyo ziri. 3 Igice cy’ikusi cy’igihugu cyanyu kizagarukire ku butayu bwa Zini, gitegane na Edomu. Urugabano rwanyu rw’ikusi ruhere ku iherezo ry’Inyanja y’Umunyu, mu ruhande rwayo rw’iburasirazuba. 4 […]