2 Kor 3

1 Mbese noneho dutangiye kongera kwiyogeza? Cyangwa dukwiriye inzandiko zo kutwogeza mwandikiwe, cyangwa zanditswe namwe nk’uko abandi bamwe bajya bazishaka? 2 Ni mwe rwandiko rwacu rwanditswe mu mitima yacu, urwo abantu bose bamenya bakarusoma. 3 Kandi koko biragaragara ko muri urwandiko rwa Kristo rwanditswe natwe, rutandikishijwe wino ahubwo rwandikishijwe Umwuka w’Imana ihoraho, rutanditswe ku bisate […]

2 Kor 4

Ibya Yesu Kristo ni byo byonyine Pawulo abwiriza 1 Nuko rero, ubwo dufite uwo murimo wo kugabura iby’Imana ku bw’imbabazi twagiriwe, 2 ntiducogora ahubwo twanga ibiteye isoni bikorwa rwihishwa, tutagendera mu buriganya kandi tutagoreka ijambo ry’Imana, ahubwo tuvuga ukuri tweruye bigatuma umuntu wese adushimisha umutima we imbere y’Imana. 3 Ariko niba ubutumwa bwiza twahawe butwikiriwe, […]

2 Kor 5

1 Tuzi yuko niba inzu y’ingando yacu yo mu isi izasenywa, dufite inyubako ituruka ku Mana, inzu itubatswe n’intoki, itazashira yo mu ijuru. 2 Kuko tunihira muri iyi ngando twifuza kwambikwa inzu yacu izava mu ijuru, 3 kugira ngo tuyambare tutazasangwa twambaye ubusa. 4 Kuko twebwe abari muri iyi ngando tuniha turemerewe, icyakora si uko […]

2 Kor 6

1 Kandi ubwo dukorana na yo, turabinginga kugira ngo mudaherwa ubuntu bw’Imana gupfa ubusa, 2 kuko yavuze iti “Mu gihe cyo kwemererwamo narakumviye, No ku munsi wo gukirizwamo naragutabaye.” Dore none ni cyo gihe cyo kwemererwamo, dore none ni wo munsi wo gukirizwamo. 3 Ntitugire igisitaza dushyira mu nzira y’umuntu wese, kugira ngo umurimo wacu […]

2 Kor 7

1 Nuko bakundwa, ubwo dufite ibyo byasezeranijwe, twiyezeho imyanda yose y’umubiri n’umutima, tugende twiyejesha rwose kubaha Imana. 2 Nimutwakire mu mitima yanyu dore nta we twagiriye nabi, nta we twononnye, nta we twariganije. 3 Ibyo simbivugiye kubagaya, kuko maze kuvuga yuko muri mu mitima yacu ngo dupfane kandi ngo tubaneho. 4 Mbashiraho amanga cyane, kandi […]

2 Kor 8

Iby’umurimo w’ubuntu wo gufasha Abakristo b’abakene 1 Bene Data, turabamenyesha ubuntu bw’Imana amatorero y’i Makedoniya yahawe. 2 Bakigeragezwa cyane n’amakuba menshi, umunezero wabo uhebuje n’ubukene bwabo bwinshi byasesekariyemo ubutunzi, ku bw’iby’ubuntu batanze. 3 Ndahamya yuko babutanze ku bwende bwabo nk’uko bashoboye, ndetse no kurenza ibyo bashoboye, 4 batwingingira cyane kugira ngo twakire ubuntu bwabo batanze, […]

2 Kor 9

1 Ibyo kugaburira abera sinaruha mbibandikira, 2 kuko nzi umutima wanyu ukunze ari wo mbirataho mu Banyamakedoniya, mbabwira yuko Abanyakaya bamaze umwaka biteguye, kandi ko guhirimbana kwanyu kwateye abenshi umwete. 3 Ariko natumye bene Data abo, kugira ngo uko kwirata twirata mwebwe kutazapfa ubusa, kandi no kugira ngo muzabe mwiteguye nk’uko nababwiye, 4 kuko ntashaka […]

2 Kor 10

Pawulo agaragaza ingero z’umurimo we mu by’Imana 1 Jyewe Pawulo ubwanjye ndabinginga ku bw’ubugwaneza n’ineza bya Kristo, ni jye woroheje muri mwe imbere yanyu, ariko iyo ntari kumwe namwe ndabatinyuka. 2 Nuko ndabahendahenda kugira ngo ninza iwanyu ne kuzahatirwa gutinyuka, nk’uko binkwiriye gutinyuka abantu bamwe bibwira ko tugenda dukurikiza kamere y’abantu. 3 Nubwo tugenda dufite […]

2 Kor 11

Intumwa z’ibinyoma 1 Icyampa mukanyihanganira ho hato ku bupfu bwanjye! Nyamuneka munyihanganire, 2 kuko mbafuhira ifuhe ryo mu buryo bw’Imana, kuko nabakwereye umugabo umwe ari we Kristo, ngo mubashyingire mumeze nk’umwari utunganye. 3 Ariko ndatinya yuko nk’uko ya nzoka yohesheje Eva uburyarya bwayo, ko ari na ko intekerezo zanyu zayobywa mukareka gutungana no kubonera bya […]

2 Kor 12

Pawulo yiratana ibyo yeretswe 1 Nkwiriye kwirata nubwo bitagira umumaro. Reka mbabwire ibyo neretswe n’ibyo nahishuriwe n’Umwami wacu. 2 Nzi umuntu wo muri Kristo wazamuwe akajyanwa mu ijuru rya gatatu, ubu hashize imyaka cumi n’ine (niba yari mu mubiri simbizi, cyangwa niba atari mu mubiri na byo simbizi bizi Imana). 3 Kandi nzi yuko uwo […]