Rom 4

Aburahamu atsindishirizwa no kwizera 1 Niba ari uko biri, twavuga iki kuri Aburahamu sogokuruza ku mubiri? 2 Iyaba Aburahamu yaratsindishirijwe n’imirimo aba afite icyo yīrāta, ariko si imbere y’Imana. 3 Mbese ibyanditswe bimuvuga iki? Ntibivuga ngo “Aburahamu yizeye Imana, bikamuhwanirizwa no gukiranuka”? 4 Nyamara ukora ibihembo bye ntibimuhwanira no guherwa ubuntu, ahubwo abyita ubwishyu. 5 […]

Rom 5

Amahirwe azanwa no gutsindishirizwa no kwizera 1 Nuko rero ubwo twatsindishirijwe no kwizera, dufite amahoro ku Mana ku bw’Umwami wacu Yesu Kristo, 2 wadushyikirije ubu buntu dushikamyemo ku bwo kwizera,ngo tubone ukotwishimira ibyiringiro byo kuzabona ubwiza bw’Imana. 3 Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira no mu makuba yacu, kuko tuzi yuko amakuba atera kwihangana, 4 […]

Rom 6

Ubuntu ntibuduha uburenganzira bwo gukora ibyaha 1 Nuko tuvuge iki? Tugumye gukora ibyaha ngo ubuntu busage? 2 Ntibikabeho! Mbese twebwe abapfuye ku byaha, twakomeza kuramira muri byo dute? 3 Ntimuzi yuko twese ababatirijwe muri Yesu Kristo, twabatirijwe no mu rupfu rwe? 4 Nuko rero, ku bw’umubatizo twahambanywe na we mu rupfu rwe, kugira ngo nk’uko […]

Rom 7

Uko amategeko atwara umuntu akiriho 1 Mbese bene Data muzi amategeko, ntimuzi yuko amategeko atwara umuntu gusa akiriho? 2 Ni cyo gituma amategeko ahambira umugore ku mugabo we akiriho, ariko iyo umugabo amaze gupfa, umugore aba ahambuwe ku mategeko y’umugabo we. 3 Nuko rero, ni cyo gituma iyo umugabo we akiriho, niba abaye uw’undi mugabo […]

Rom 8

Imibereho mishya y’abari muri Kristo Yesu 1 Nuko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho, 2 kuko itegeko ry’Umwuka w’ubugingo bwo muri Kristo Yesu ryambātuye ububata bw’itegeko ry’ibyaha n’urupfu, 3 kuko ibyo amategeko yananiwe gukora ku bw’intege nke za kamere yacu, Imana yabishohoje ubwo yatumaga Umwana wayo afite ishusho ya kamere y’ibyaha kuba […]

Rom 9

Pawulo aterwa agahinda no kutizera kw’Abisirayeli 1 Ndavuga ukuri muri Kristo simbeshya, kuko umutima wanjye uhamanya nanjye mu Mwuka Wera, 2 yuko mfite agahinda kenshi n’umubabaro udatuza mu mutima wanjye. 3 Ndetse nakwiyifuriza kuvumwa no gutandukanywa na Kristo ku bwa bene wacu, ari bo b’umuryango wanjye ku mubiri 4 kuko ari Abisirayeli, umugabane wabo ukaba […]

Rom 10

Abayuda bīvutsa gukiranuka kw’Imana 1 Bene Data, ibyo umutima wanjye wifuza n’ibyo nsabira Abisirayeli ku Mana, ni ukugira ngo bakizwe. 2 Ndabahamya yuko bafite ishyaka ry’Imana ariko ritava mu bwenge, 3 kuko ubwo bari batazi gukiranuka kw’Imana uko ari ko, bagerageje kwihangira gukiranuka kwabo ubwabo, bituma basuzugura gukiranuka kw’Imana, 4 kuko Kristo ari we amategeko […]

Rom 11

Amaherezo y’Abisirayeli 1 Nuko ndabaza nti “Mbese Imana yaciye ubwoko bwayo?” Reka da! Kuko nanjye ndi Umwisirayeli wo mu rubyaro rwa Aburahamu, wo mu muryango wa Benyamini. 2 Imana ntiyaciye ubwoko bwayo yamenye kera. Ntimuzi ibyo ibyanditswe bivuga kuri Eliya, uburyo yivovoteye Abisirayeli abarega ku Mana ati 3 “Mwami, bishe abahanuzi bawe basenya n’ibicaniro byawe, […]

Rom 12

Imirimo ikwiriye imibereho ya Gikristo 1 Nuko bene Data, ndabinginga ku bw’imbabazi z’Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye. 2 Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose. 3 Ndababwira […]

Rom 13

Ibyo kugandukira abategeka 1 Umuntu wese agandukire abatware bamutwara, kuko ari nta butware butava ku Mana, n’abatware bariho bashyizweho n’Imana. 2 Ni cyo gituma ugandira umutware aba yanze itegeko ry’Imana, kandi abaryanga bazatsindwa n’urubanza. 3 Abatware si abo gutinywa n’abakora ibyiza, keretse abakora nabi. Mbese ushaka kudatinya umutware? Kora neza na we azagushima, 4 kuko […]