Kudacirirana imanza 1 Udakomeye mu byo yizera mumwakire, mwe kumugisha impaka z’ibyo ashidikanyaho. 2 Umuntu umwe yizera ko ashobora kurya byose, ariko udakomeye arya imboga nsa. 3 Urya byose ye guhinyura utabirya, kandi utabirya ye gucira ubirya urubanza kuko Imana yamwemeye. 4 Uri nde wowe ucira umugaragu w’abandi urubanza, kandi imbere ya Shebuja ari ho […]
Monthly Archives: October 2017
Rom 15
Yesu ni we cyitegererezo cyacu cyo kutinezeza 1 Twebwe abakomeye dukwiriye kwihanganira intege nke z’abadakomeye, ntitwinezeze. 2 Umuntu wese muri twe anezeze mugenzi we kugira ngo amubere inyunganizi amukomeze, 3 kuko Kristo na we atinejeje nk’uko byanditswe ngo “Ibitutsi bagututse byangezeho.” 4 Ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo […]
Rom 16
Intashyo 1 Mbashimiye Foyibe mushiki wacu ari we mudiyakonikazi w’Itorero ry’i Kenkireya, 2 ngo mumwakire ku bw’Umwami wacu nk’uko bikwiriye abera, kandi mumufashe mu byo azabashakaho byose, kuko na we yafashije benshi barimo jye. 3 Muntahirize Purisikila na Akwila, bakoranye nanjye muri Kristo Yesu, 4 kandi bemeye gutanga imitwe yabo gucibwa kugira ngo bankize. Si […]
Intu 1
Yesu azamurwa mu ijuru, abigishwa basubira i Yerusalemu 1 Tewofilo we: Muri cya gitabo cya mbere nanditse ibyo Yesu yabanje gukora no kwigisha byose, 2 kugeza ku munsi yazamuriwe mu ijuru amaze gutegeka intumwa yatoranije, azitegekesha Umwuka Wera. 3 Amaze kubabazwa ababonekera ari muzima, atanga ibimenyetso byinshi, agumya kubabonekera mu minsi mirongo ine avuga iby’ubwami […]
Intu 2
Uko Umwuka Wera yamanukiye intumwa 1 Umunsi wa Pentekote usohoye, bose bari bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima. 2 Nuko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru umeze nk’uw’umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo. 3 Haboneka indimi zīgabanije zisa n’umuriro, ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo. 4 Bose buzuzwa Umwuka Wera, batangira kuvuga […]
Intu 3
Petero na Yohana bakiriza ikirema ku irembo ry’urusengero 1 Nuko Petero na Yohana barazamuka bajya mu rusengero mu gihe cyo gusenga, ari cyo saa cyenda. 2 Hariho umuntu wavutse aremaye ibirenge, yarahekwaga agashyirwa ku irembo ry’urusengero ryitwa Ryiza, kugira ngo asabirize abinjira mu rusengero. 3 Abonye Petero na Yohana bagiye kwinjira mu rusengero, arabasaba ngo […]
Intu 4
Abatambyi bafata Petero na Yohana 1 Bakivugana n’abantu, abatambyi bazana aho bari n’umutware w’urusengero n’Abasadukayo, 2 bababajwe cyane n’uko bigisha abantu, bababwira yuko kuzuka kw’abapfuye kwabonetse kuri Yesu. 3 Barabafata maze kuko bwari bugorobye, babashyira mu nzu y’imbohe kugeza mu gitondo. 4 Ariko benshi mu bumvise iryo jambo ry’Imana barizera, umubare w’abagabo uragwira uba nk’ibihumbi […]
Intu 5
Ibya Ananiya na Safira 1 Hariho umugabo witwaga Ananiya hamwe n’umugore we Safira, agura isambu 2 agabanya ku biguzi byayo umugore na we abizi, maze azana igice agishyīra intumwa. 3 Petero aramubaza ati “Ananiya, ni iki gitumye Satani yuzuza umutima wawe kubeshya Umwuka Wera, ukīsigariza igice cy’ibiguzi by’isambu? 4 Ukiyifite ntiyari iyawe? Kandi umaze kuyigura, […]
Intu 6
Abadiyakoni ba mbere 1 Nuko muri icyo gihe abigishwa bakigwira, Abayuda ba kigiriki batangira kwitotombera Abaheburayo, kuko abapfakazi babo bacikanwaga ku igerero ry’iminsi yose. 2 Abo cumi na babiri bahamagara abigishwa bose bati “Ntibikwiriye ko turekera kwigisha ijambo ry’Imana kwicara ku meza tugabura. 3 Nuko bene Data, mutoranye muri mwe abantu barindwi bashimwa, buzuye Umwuka […]
Intu 7
Sitefano yiregura 1 Umutambyi mukuru aramubaza ati “Ibyo ni ko biri?” 2 Aramusubiza ati “Yemwe bene Data kandi ba data, nimwumve. Imana y’icyubahiro yabonekeye sogokuruza Aburahamu ari i Mesopotamiya ataratura i Harani, 3 iramubwira iti ‘Va mu gihugu cyanyu no muri bene wanyu ujye mu gihugu nzakwereka.’ 4 Maze ava mu gihugu cy’Abakaludaya, atura i […]