Yesu yirukana abadayimoni benshi mu muntu 1 Bafata hakurya y’inyanja mu gihugu cy’Abagadareni. 2 Yomotse, uwo mwanya umuntu utewe na dayimoni ava mu mva, aramusanganira. 3 Yabaga mu mva, ntawari ukibona icyo ashobora kumubohesha n’aho waba umunyururu, 4 kuko kenshi bamubohesheje ingoyi y’amaguru n’iminyururu y’amaboko, maze ingoyi akayicagagura n’iminyururu akayivunagura, ntihagira umuntu ubasha kumuhosha. 5 […]
Monthly Archives: October 2017
Mk 6
Yesu ari i Nazareti, atuma intumwa 1 Avayo ajya iwabo, abigishwa be baramukurikira. 2 Isabato isohoye aherako yigishiriza mu isinagogi, benshi babyumvise baratangara bati “Ibi byose uyu yabikuye he? Kandi ubu bwenge yahawe n’ibitangaza bingana bitya akora abikura he? 3 Mbese si we wa mubaji mwene Mariya, mwene se wa Yakobo na Yosefu, na Yuda […]
Mk 7
Yesu ahinyura inyigisho y’Abafarisayo 1 Abafarisayo n’abanditsi bamwe bavuye i Yerusalemu, bateranira aho ari. 2 Babona abigishwa be bamwe barisha ibyokurya byabo intoki zihumanye, (bisobanurwa ngo zitajabitse mu mazi, 3 kuko Abafarisayo n’Abayuda bose bataryaga batabanje kujabika intoki mu mazingo zibe zihumanuwe, bakurikije imigenzo ya ba sekuruza. 4 Kandi iyo babaga bavuye mu iguriro, ntibaryaga […]
Mk 8
Yesu ahaza abantu ibihumbi bine 1 Muri iyo minsi abantu benshi bongeye guterana ntibabona ibyokurya, ahamagara abigishwa be arababwira ati 2 “Aba bantu banteye impuhwe kuko uyu munsi ari uwa gatatu turi kumwe, none bakaba badafite ibyo kurya. 3 Nimbasezerera ngo basubire iwabo biriwe ubusa, baragwira isari mu nzira kuko bamwe ari aba kure.” 4 […]
Mk 9
Yesu arabagirana, Mose na Eliya babonekana na we 1 Arababwira ati “Ndababwira ukuri yuko aba ngaba bahagaze hano, harimo bamwe bazabona ubwami bw’Imana buzanye ububasha batarapfa.” 2 Nuko iminsi itandatu ishize, Yesu ajyana Petero na Yakobo na Yohana bonyine abageza mu mpinga y’umusozi muremure, umubiri we uhindukira imbere yabo. 3 Imyenda ye irarabagirana yera de […]
Mk 10
Ibyo gusenda abagore 1 Nuko arahaguruka avayo, ajya mu gihugu cy’i Yudaya no hakurya ya Yorodani. Iteraniro ry’abantu ryongera guteranira aho ari, arongera arabigisha nk’uko yamenyereye. 2 Abafarisayo baza aho ari baramugerageza, baramubaza bati “Mbese amategeko yemera ko umuntu asenda umugore we?” 3 Na we arababaza ati “Mose yabategetse iki?” 4 Baramusubiza bati “Mose yemeye […]
Mk 11
Yesu ajya i Yerusalemu ahetswe n’indogobe 1 Bageze bugufi bw’i Yerusalemu bajya i Betifage n’i Betaniya ku musozi wa Elayono, atuma babiri mu bigishwa be 2 arababwira ati “Mujye mu kirorero kiri imbere yanyu, mukihagera uwo mwanya muri bubone icyana cy’indogobe kiziritse kitigeze guheka umuntu, mukiziture mukizane. 3 Kandi nihagira umuntu ubabaza ati ‘Ni iki […]
Mk 12
Umugani w’abahinzi bimye shebuja imyaka ye 1 Atangira kubigishiriza mu migani ati “Habayeho umuntu wateye umuzabibu azitiraho uruzitiro, acukuramo urwina, yubakamo umunara, asigamo abahinzi ajya mu kindi gihugu. 2 Nuko igihe cyo gusarura imyaka gisohoye, atuma umugaragu kuri abo bahinzi ngo bamuhe ku mbuto z’imizabibu. 3 Baramufata baramukubita, baramwirukana agenda amāra masa. 4 Shebuja yongera […]
Mk 13
Ibimenyetso byerekana kurimbuka kw’i Yerusalemu no kugaruka kwa Yesu 1 Avuye mu rusengero umwe mu bigishwa be aramubwira ati “Mbega amabuye! Mbega imyubakire! Mbese aho Mwigisha, urirebera?” 2 Yesu aramubaza ati “Urareba iyi myubakire minini? Ntihazasigara ibuye rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi.” 3 Yicaye ku musozi wa Elayono yerekeye urusengero, Petero na Yakobo na Yohana […]
Mk 14
Bajya inama yo kwica Yesu 1 Hari hasigaye iminsi ibiri hakabaho iminsi mikuru ya Pasika, ari yo bariramo imitsima idasembuwe. Abatambyi bakuru n’abanditsi bashaka uburyo bwo koshyoshya Yesu, ngo babone uko bamufata bamwice, 2 ariko baravuga bati “Twe kumufata mu minsi mikuru, bidatera abantu imidugararo.” Yesu asīgirwa amavuta mu nzu ya Simoni w’umubembe 3 Ubwo […]