Akiza ikirema gihetswe na bane, amaze kukibabarira ibyaha 1 Yikira mu bwato arambuka, agera mu mudugudu w’iwabo. 2 Bamuzanira ikirema kiryamye mu ngobyi, nuko Yesu abonye kwizera kwabo abwira icyo kirema ati “Mwana wanjye, humura ibyaha byawe urabibabariwe.” 3 Abanditsi bamwe baribwira bati “Uyu arigereranije.” 4 Ariko Yesu amenya ibyo bibwira arababaza ati “Ni iki […]
Monthly Archives: October 2017
Mt 10
Amazina y’intumwa cumi n’ebyiri 1 Ahamagara abigishwa be cumi na babiri, abaha ubutware bwo kwirukana abadayimoni no gukiza indwara zose n’ubumuga bwose. 2 Amazina y’intumwa cumi n’ebyiri ni aya: uwa mbere ni Simoni witwaga Petero na Andereya mwene se, na Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se, 3 na Filipo na Barutolomayo, na Toma na […]
Mt 11
Yohana Umubatiza atuma kuri Yesu 1 Yesu amaze gutegeka abigishwa be cumi na babiri, avayo ajya kwigisha no kubwiriza abantu mu midugudu y’aho. 2 Ariko Yohana yumviye mu nzu y’imbohe ibyo Yesu akora, atuma abigishwa be ko bamubaza bati 3 “Mbese ni wowe wa wundi ukwiriye kuza, cyangwa dutegereze undi?” 4 Yesu arabasubiza ati “Nimugende […]
Mt 12
Yesu asobanura uburyo isabato ikwiriye kuziririzwa 1 Nuko icyo gihe Yesu agenda anyura mu mirima y’amasaka ku isabato, abigishwa be barasonza, batangira guca amahundo barayahekenya. 2 Maze Abafarisayo bababonye baramubwira bati “Dore abigishwa bawe ko bakora ibizira ku isabato!” 3 Na we arababaza ati “Mbese ntimwasomye icyo Dawidi yakoze ubwo yasonzanaga n’abo bari bari kumwe, […]
Mt 13
Umugani w’umubibyi 1 Uwo munsi Yesu asohoka mu nzu, yicara mu kibaya cy’inyanja. 2 Abantu benshi bateranira aho ari, bituma yikira mu bwato yicaramo, abantu bose bahagarara mu kibaya. 3 Abigisha byinshi, abacira imigani aravuga ati “Umubibyi yasohoye imbuto. 4 Akibiba zimwe zigwa mu nzira, inyoni ziraza zirazitoragura. 5 Izindi zigwa ku kāra kadafite ubutaka […]
Mt 14
Uko Herode yishe Yohana Umubatiza 1 Icyo gihe Umwami Herode yumvise inkuru ya Yesu, 2 abwira abagaragu be ati “Uwo ni Yohana Umubatiza wazutse, ni cyo gituma akora ibitangaza.” 3 Kuko Herode yari yarafashe Yohana akamuboha, akamushyira mu nzu y’imbohe ku bwa Herodiya wari muka mwene se Filipo, 4 kuko Yohana yari yabwiye Herode ati […]
Mt 15
Yesu ahinyura imyigishirize y’Abafarisayo 1 Nuko Abafarisayo n’abanditsi bavuye i Yerusalemu baza aho Yesu ari baramubaza bati 2 “Ni iki gituma abigishwa bawe bataziririza imigenzo y’abakera, ntibajabike intoki mu mazi bagiye kurya?” 3 Na we arababaza ati “Namwe ni iki gituma mucumurira itegeko ry’Imana imigenzo yanyu? 4 Kuko Imana yavuze iti ‘Wubahe so na nyoko’, […]
Mt 16
Yesu yima Abayuda ikimenyetso 1 Abafarisayo n’Abasadukayo baraza, bamusaba ngo abereke ikimenyetso kivuye mu ijuru, kugira ngo bamugerageze. 2 Arabasubiza ati “Iyo bugorobye, muravuga muti ‘Hazaramuka umucyo kuko ijuru ritukura.’ 3 Na mu gitondo muti ‘Haraba umuvumbi kuko ijuru ritukura kandi ryirabura.’ Muzi kugenzura ijuru uko risa, ariko munanirwa kugenzura ibimenyetso by’ibihe. 4 Abantu b’iki […]
Mt 17
Yesu ahinduka ishusho irabagirana 1 Iminsi itandatu ishize, Yesu ajyana Petero na Yakobo na Yohana mwene se, bajyana mu mpinga y’umusozi muremure bonyine. 2 Ahindurirwa imbere yabo, mu maso he harabagirana nk’izuba, imyenda ye yera nk’umucyo. 3 Maze Mose na Eliya barababonekera bavugana na we. 4 Petero abwira Yesu ati “Mwami, ni byiza ubwo turi […]
Mt 18
Ubukuru bushimwa mu bwami bwo mu ijuru ubwo ari bwo 1 Icyo gihe abigishwa begera Yesu baramubaza bati “Umukuru mu bwami bwo mu ijuru ni nde?” 2 Ahamagara umwana muto amuhagarika hagati yabo, 3 arababwira ati “Ndababwira ukuri yuko nimudahinduka ngo mumere nk’abana bato, mutazinjira mu bwami bwo mu ijuru. 4 Nuko uzicisha bugufi nk’uyu […]