Imana igaruka i Yerusalemu. Hazubakwa habemo amahoro 1 Nuko ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho rivuga riti 2 “Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘Mfuhiye i Siyoni ifuhe ryinshi, mpafuhiye mfite uburakari bwinshi.’ ” 3 Uwiteka aravuga ati “Ngarutse i Siyoni nzatura muri Yerusalemu imbere, kandi i Yerusalemu hazitwa Umurwa w’ukuri, umusozi w’Uwiteka Nyiringabo uzitwa Umusozi wera.” 4 Uwiteka […]
Monthly Archives: October 2017
Zak 9
Umwami ajya i Yerusalemu ahetswe n’indogobe 1 Ibyo ijambo ry’Uwiteka rihanura ku gihugu cy’i Hadiraki, rigaturiza i Damasiko, kuko abantu n’imiryango ya Isirayeli yose Uwiteka ari we bahanze amaso,Mat 11.21-22; Luka 10.13-14 2 no ku b’i Hamati hegeranye na ho, n’ab’i Tiro n’ab’i Sidoni nubwo ari abanyabwenge cyane. 3 Ab’i Tiro bariyubakira igihome, bakarunda ifeza […]
Zak 10
1 Nimusabe Uwiteka imvura mu gihe cy’itumba, muyisabe Uwiteka urema imirabyo, na we azabavubira imvura y’umurindi, umuntu wese azamumereza ubwatsi mu rwuri rwe. 2 Kuko ibishushanyo bisengwa bivuga ubusa n’abapfumu bakaragura ibinyoma, abanyenzozi bakabeshya bagahumurisha abantu ubusa, ni cyo gituma abantu bazimira nk’intama, bakababara cyane kuko batagira umwungeri. 3 Uburakari bwanjye bukongerejwe abungeri kandi nzahana […]
Zak 11
Iby’inkoni ebyiri zitwa Buntu na Kunga 1 Kingura inzugi zawe Lebanoni, umuriro utwike imyerezi yawe. 2 Boroga wa muberoshi we, kuko umwerezi uguye kandi ibiti byiza cyane bikaba byangiritse. Nimuboroge mwa myela y’i Bashani mwe, kuko ishyamba ritamenwa riguye. 3 Umva ijwi ry’induru y’abashumba kuko icyubahiro cyabo cyangiritse, umva ijwi ry’imigunzu y’intare yivuga kuko ubwibone […]
Zak 12
Ahanura ko Abayuda bazakizwa 1 Ibyo ijambo ry’Uwiteka rihanurira Isirayeli. Uwiteka wabambye ijuru agashyiraho imfatiro z’isi, kandi akarema umwuka mu muntu aravuga ati 2 “Dore nzahindura i Yerusalemu igikombe kidandabiranye amahanga yose ahakikije n’i Buyuda, ubwo bazagota i Yerusalemu. 3 Uwo munsi i Yerusalemu nzahahindura ibuye riremerera amahanga yose, abazaryikorera bose bazakomereka cyane, kandi amahanga […]
Zak 13
Iby’isōko yo koza ibyaha 1 “Uwo munsi ab’inzu ya Dawidi n’abaturage b’i Yerusalemu bazaziburirwa isōko yo kuboza ibyaha n’imyanda.” 2 Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Uwo munsi nzatsemba amazina y’ibigirwamana mu gihugu bye kuzibukwa ukundi, kandi nzirukana abahanuzi n’umwuka wanduye mu gihugu. 3 Maze niharamuka habonetse uhanura, se na nyina bamwibyariye bazamubwira bati ‘Ntuzabaho kuko uhanura […]
Zak 14
Umunsi w’Uwiteka 1 Dore hazaba umunsi w’Uwiteka ubwo bazagabanira iminyago muri wowe. 2 Nzakoranya amahanga yose atere i Yerusalemu, kandi umurwa uzahindūrwa, amazu azasahurwa, n’abagore bazabenda ku gahato, igice cy’abantu bo mu murwa bazajyanwa ari imbohe, ariko abazaba barokotse muri wo ntibazatsembwa. 3 Maze Uwiteka azahurura arwane n’ayo mahanga, nk’uko yajyaga arwana mu ntambara. 4 […]
Hag 1
Abayuda bagīrwa inama yo kubaka urusengero 1 Mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma y’Umwami Dariyo, ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa gatandatu, ijambo ry’Uwiteka ryazanywe na Hagayi umuhanuzi kuri Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli umutegeka w’u Buyuda, no kuri Yosuwa mwene Yosadaki umutambyi mukuru ati 2 “Uwiteka Nyiringabo aravuga ati: Ubu bwoko buravuga buti ‘Igihe cyo […]
Hag 2
Ubwiza bw’urusengero rushya 1 Mu kwezi kwa karindwi, ku munsi wa makumyabiri n’umwe wako, ijambo ry’Uwiteka riza rizanywe n’umuhanuzi Hagayi riti 2 “Bwira Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli umutegeka w’u Buyuda, na Yosuwa mwene Yosadaki umutambyi mukuru, n’abasigaye bo muri ubwo bwoko uti 3 ‘Mbese muri mwe hari usigaye wari warabonye ubwiza uru rusengero rwahoranye mbere? Kuri […]
Sof 1
Imana ihana Abayuda ku bw’ibyaha byabo 1 Ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Zefaniya mwene Kushi, mwene Gedaliya, mwene Amariya, mwene Hezekiya, ku ngoma ya Yosiya mwene Amoni umwami w’u Buyuda. 2 Uwiteka aravuga ati “Nzatsembaho ibintu byose biri ku isi, 3 nzatsembaho abantu n’amatungo, nzatsembaho ibiguruka mu kirere n’amafi yo mu nyanja, n’abakiranirwa n’ibisitaza byabo, nzaca […]