Umuhanuzi abera abantu ikimenyetso 1 Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti 2 “Mwana w’umuntu, uturana n’ab’inzu y’abagome bafite amaso yo kureba ntibabone, bafite amatwi yo kumva ntibumve, kuko ari ab’inzu y’abagome. 3 “Nuko rero weho mwana w’umuntu, wegeranye ibintu bibaga byo kwimukana, maze wimuke ku manywa bakureba. Uzimuke uve iwawe ujye ahandi bakureba, ahari bizabatera gutekereza […]
Monthly Archives: October 2017
Ezek 13
Abahanuzi b’ibinyoma bavugwa 1 Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti 2 “Mwana w’umuntu, uhanurire abahanuzi ba Isirayeli bahanura, kandi ubwire abajya bahanura ibyo bibwira mu mitima yabo ubwabo uti 3 ‘Nimwumve ijambo ry’Uwiteka. Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Bazabona ishyano ba bahanuzi b’abapfapfa, bakurikiza ibyo bibwira kandi ari nta cyo beretswe.’ 4 Yewe Isirayeli […]
Ezek 14
1 Maze bamwe bo mu bakuru ba Isirayeli baza aho ndi, banyicara imbere. 2 Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti 3 “Mwana w’umuntu, abo bantu bazanye ibigirwamana byabo bakabigira no mu mitima, kandi ikibi kibagusha bagishyize imbere yabo. Mbese birakwiriye ko bariya bagira icyo bampanuza? 4 “Nuko rero uvugane nabo ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami […]
Ezek 15
I Yerusalemu hagereranywa n’umuzabibu 1 Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti 2 “Mwana w’umuntu, igiti cy’umuzabibu ndetse n’amashami yacyo birusha iki ibindi biti byo mu kibira? 3 Mbese hari uwagishakamo ibisate ngo abikoreshe? Cyangwa se umuntu yakibazamo agati ko kumanikaho ikintu? 4 Dore bagitaye mu muriro nk’inkwi, umutwe wacyo n’ikibuno cyacyo birashirira, kandi hagati yacyo na […]
Ezek 16
I Yerusalemu hagereranywa n’umugore wabaye maraya 1 Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti 2 “Mwana w’umuntu, menyesha i Yerusalemu ibizira byaho 3 uvuge uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira ab’i Yerusalemu: Inkomoko yawe na kavukire yawe, uri uwo mu gihugu cy’i Kanāni. So yari Umwamori na we nyoko yari Umuhetikazi. 4 Kavukire yawe, umunsi wavutseho […]
Ezek 17
Umugani w’ibisiga bibiri 1 Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti 2 “Mwana w’umuntu, sākuza kandi ucire inzu ya Isirayeli umugani uti 3 ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Igisiga kinini gifite amababa manini kandi maremare, n’amoya menshi n’amabara atari amwe, cyaje i Lebanoni kijyana ishami ryo mu bushorishori ry’umwerezi, 4 kiwukokoraho ihage ryo mu bushorishori […]
Ezek 18
Umugani w’inzabibu zirura; umuntu azazira ibyaha bye 1 Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti 2 “Kuki mujya mucira igihugu cya Isirayeli uyu mugani ngo ‘Ababyeyi bariye inzabibu zirura, ariko abana babo bakaba ari bo bagira ubushagarira mu kanwa’? 3 “Ndirahiye, ni ko Uwiteka avuga, ntabwo muzongera gucira Isirayeli uwo mugani. 4 Dore ubugingo bwa bose ni […]
Ezek 19
Aborogera Abisirayeli n’i Yerusalemu 1 “Maze kandi uborogere ibikomangoma bya Isirayeli uvuge uti 2 ‘Nyoko yari iki? Yari intare y’ingore yiryamiraga mu ntare, ikonkereza ibibwana byayo mu migunzu y’intare. 3 Nuko irera icyana cyayo kimwe kiba umugunzu w’intare, maze umenya guhiga ndetse ukarya n’abantu. 4 Amahanga na yo yumva ibyawo maze ugwa mu bushya bwabo, […]
Ezek 20
Ibibutsa ubugome bwa ba sekuruza; ibihanangiriza 1 Nuko mu mwaka wa karindwi mu kwezi kwa gatanu, ku munsi wa cumi w’uko kwezi, bamwe bo mu bakuru ba Isirayeli baje guhanuza Uwiteka, bicara imbere yanjye. 2 Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti 3 “Mwana w’umuntu, vugana n’abakuru ba Isirayeli ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga […]
Ezek 21
1 Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti 2 “Mwana w’umuntu, erekeza amaso yawe ikusi, wohereze ijambo ryawe ikusi, maze uhanurire ishyamba ryo mu kibaya cy’ikusi, 3 ubwire ishyamba ryaho uti ‘Umva ijambo ry’Uwiteka. Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye kugukongeza, kandi umuriro wawe uzatwika igiti kibisi cyose n’igiti cyumye cyose bikurimo, ntabwo ibirimi […]