2 Pet 1

1 Simoni Petero imbata ya Yesu Kristo n’intumwa ye, ndabandikiye mwebwe abagabanye kwizera kw’igiciro cyinshi guhwanye n’ukwacu, muguheshejwe no gukiranuka kwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu n’Umukiza. 2 Ubuntu n’amahoro bigwire muri mwe, mubiheshwa no kumenya Imana na Yesu Umwami wacu, 3 kuko imbaraga z’ubumana bwayo zatugabiye ibintu byose bizana ubugingo no kūbaha Imana, […]

2 Pet 2

Ibyerekeye abigisha b’ibinyoma 1 Ariko nk’uko hariho abahanuzi b’ibinyoma badutse mu bwoko bw’Abisirayeli, ni ko no muri mwe hazabaho abigisha b’ibinyoma, bazazana rwihereranwa inyigisho zirema ibice zitera kurimbuka, ndetse bazihakana na Shebuja wabacunguye bizanire kurimbuka gutebutse. 2 Ingeso zabo z’isoni nke benshi bazazikurikiza, batukishe inzira y’ukuri. 3 Kandi irari ryabo rizabatera gushaka indamu kuri mwe […]

2 Pet 3

Ibyo kugaruka k’Umwami Yesu 1 Bakundwa, uru ni rwo rwandiko rwa kabiri mbandikiye. Muri izo zombi imigambi yanjye yari iyo gukangura imitima yanyu itarimo uburiganya, mbibutsa 2 kugira ngo mwibuke amagambo yavuzwe kera n’abahanuzi bera, mwibuke n’itegeko ry’Umwami ari we Mukiza mwabwiwe n’intumwa zabatumweho. 3 Mubanze kumenya iki, yuko mu minsi y’imperuka hazaza abakobanyi bakobana, […]

1 Pet 1

1 Petero intumwa ya Yesu Kristo, ndabandikiye mwebwe abimukira b’intore bo mu batataniye i Ponto n’i Galatiya, n’i Kapadokiya no muri Asiya n’i Bituniya, 2 mwatoranijwe nk’uko Imana Data wa twese yabamenye kera mubiheshejwe no kwezwa n’Umwuka, kugira ngo mwumvire Imana muminjagirwe amaraso ya Yesu Kristo. Ubuntu n’amahoro bigwire muri mwe. Ishimwe ry’ibyiringiro by’agakiza 3 […]

1 Pet 2

Ibuye rizima n’ishyanga ryera 1 Nuko mwiyambure igomwa ryose n’uburiganya bwose, n’uburyarya n’ishyari no gusebanya kose, 2 mumere nk’impinja zivutse vuba, mwifuze amata y’umwuka adafunguye, kugira ngo abakuze abageze ku gakiza, 3 niba mwarasogongeye mukamenya yuko Umwami wacu agira neza. 4 Nimumwegere ni we Buye rizima ryanzwe n’abantu, ariko ku Mana ryaratoranijwe riba iry’igiciro cyinshi, […]

1 Pet 3

Inshingano y’abagabo n’abagore 1 Namwe bagore ni uko mugandukire abagabo banyu, kugira ngo nubwo abagabo bamwe batumvira ijambo ry’Imana bareshywe n’ingeso nziza z’abagore babo, nubwo baba ari nta jambo bavuze 2 babonye ingeso zanyu zitunganye zifatanije no kūbaha. 3 Umurimbo wanyu we kuba uw’inyuma, uwo kuboha umusatsi cyangwa uwo kwambara izahabu cyangwa uwo gukānisha imyenda, […]

1 Pet 4

1 Nuko ubwo Kristo yababarijwe mu mubiri mube ari ko namwe mwambara uwo mutima we nk’intwaro, kuko ubabarizwa mu mubiri aba amaze kureka ibyaha, 2 ngo ahereko amare iminsi isigaye akiri mu mubiri atakigengwa n’irari rya kamere y’abantu, ahubwo akora ibyo Imana ishaka. 3 Kuko igihe cyashize cyari gihagije gukora ibyo abapagani bakunda gukora, no […]

1 Pet 5

Inshingano y’abakuru b’Itorero n’abasore 1 Aya magambo ndayahuguza abakuru b’Itorero bo muri mwe, kuko nanjye ndi umukuru mugenzi wanyu, n’umugabo wo guhamya imibabaro ya Kristo kandi mfatanije namwe ubwiza buzahishurwa. 2 Muragire umukumbi w’Imana wo muri mwe mutawurinda nk’abahatwa, ahubwo muwurinde mubikunze nk’uko Imana ishaka atari ku bwo kwifuza indamu mbi, ahubwo ku bw’umutima ukunze […]

Yak 1

Ibyerekeye ibigeragezo n’ibishuko 1 Yakobo imbata y’Imana n’Umwami Yesu Kristo ndabandikiye, mwebwe abo mu miryango cumi n’ibiri y’abatatanye ndabatashya. 2 Bene Data, mwemere ko ari iby’ibyishimo rwose nimugubwa gitumo n’ibibagerageza bitari bimwe, 3 mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana. 4 Ariko mureke kwihangana gusohoze umurimo wako, mubone gutungana rwose mushyitse mutabuzeho na gato. […]

Yak 2

Uburyo kurobanura ku butoni bigayitse 1 Bene Data, kwizera kwanyu mwizera Umwami wacu Yesu Kristo w’icyubahiro, ntikube uko kurobanura abantu ku butoni. 2 Nihagira umuntu uza mu iteraniro ryanyu yambaye impeta y’izahabu n’imyenda y’akataraboneka, akinjirana n’umukene wambaye ubushwambagara, 3 namwe mukita ku uwambaye imyenda y’akataraboneka mukamubwira muti “Mwicare aha heza”, naho wa mukene mukamubwira muti […]