1 Icyampa nkagira icumbi ry’abagenzi mu butayu, kugira ngo nsige abantu banjye njye kure yabo, kuko bose ari abasambanyi, n’iteraniro ry’abariganya! 2 Bafora ururimi rwabo nk’umuheto rukarekura ibinyoma, bagumirije gukomera mu gihugu ariko si ukuri kubakomeje, kuko bava mu cyaha bakajya mu kindi kandi ntibanzi. Ni ko Uwiteka avuga. 3 Umuntu wese muri mwe ajye […]
Monthly Archives: October 2017
Yer 10
Ibigirwamana ni iby’ubusa, Imana Rurema ni yo ikomeye 1 Nimwumve ijambo Uwiteka ababwira, wa nzu ya Isirayeli we. 2 Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Ntimukigane imigenzo y’abanyamahanga kandi ntimugaterwe ubwoba n’ibimenyetso byo mu ijuru, kuko ibyo bitera abanyamahanga ubwoba. 3 Imigenzo y’abo bantu ni ubusa, kuko umuntu aca igiti cyo mu ishyamba, ari wo […]
Yer 11
Imana ihamya Abayuda ubugome, yangira Yeremiya kubasabira 1 Ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Yeremiya riti 2 “Nimwumve amagambo y’iri sezerano, kandi ubwire ab’i Buyuda n’abatuye i Yerusalemu uti: 3 Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Havumwe umuntu utumvira amagambo y’iri sezerano, 4 iryo nategetse ba sogokuruza wa munsi nabazanaga mbavanye mu gihugu cya […]
Yer 12
Abayuda bazapfa nabi, igihugu cyabo kizahindūrwa 1 Uwiteka we, iyo mburanye nawe ni wowe ukiranuka, ariko nkundira nkubaze iby’imanza zawe. Kuki umunyabyaha ahirwa mu nzira ze? Kuki abariganya bagubwa neza? 2 Warabateye bashora imizi, barakura ndetse bera imbuto. Baguhoza ku rurimi ariko ukaba kure y’imitima yabo. 3 Ariko wowe Uwiteka uranzi, uranduzi ugerageza umutima wanjye […]
Yer 13
Ikimenyetso cy’umushumi wononekaye 1 Uku ni ko Uwiteka yambwiye ati “Genda wigurire umushumi w’igitare uwukenyeze, ntuwukoze mu mazi.” 2 Ni ko kugura umushumi nk’uko Uwiteka yavuze, maze ndawukenyeza. 3 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho ubwa kabiri riti 4 “Enda uwo mushumi waguze uwo ukenyeje uhaguruke ujye ku ruzi Ufurate, uwuhishe mu kobo ko mu rutare.” 5 Nuko […]
Yer 14
Yeremiya ashinja Abayuda ibyaha by’ubugome 1 Ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Yeremiya, ku bw’amapfa yari yacanye. 2 I Buyuda haraboroga, mu marembo yaho abantu bararaba, bicaye hasi bariraburiw, gutaka kw’i Yerusalemu kugiye ejuru. 3 Imfura zabo zohereje abana babo bato kuvoma, bageze ku mariba baburamo amazi, bagarukana ibibindi byabo birimo ubusa bakorwa n’isoni, bariheba bifata mu […]
Yer 15
Abayuda bahanurirwa ibyago 1 Maze Uwiteka arambwira ati “Nubwo Mose na Samweli bampagarara imbere, umutima wanjye ntabwo nawerekeza kuri aba bantu. Ubankure mu maso bagende. 2 Nibakubaza bati ‘Tujye he?’ Nawe uzababwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuze ngo: Abakwiriye gupfa bapfe, n’abakwiriye inkota barimbuzwe inkota, kandi abakwiriye inzara bicwe n’inzara, n’abakwiriye kujyanwa ari imbohe […]
Yer 16
Ibyago bizaza, amahoro n’umunezero bishire 1 Ijambo ry’Uwiteka ryanjeho riti 2 “Aha ngaha ntuzahashakire umugore, kandi ntuzahabyarire abahungu n’abakobwa. 3 Kuko Uwiteka ari ko avuga ku bahungu no ku bakobwa bahavukiye, no kuri ba nyina bababyaye no kuri ba se bababyariye muri iki gihugu ati 4 ‘Bazapfa urupfu n’agashinyaguro, ntibazaririrwa kandi ntibazahambwa, bazarambarara hasi nk’amase […]
Yer 17
Uwizera Imana ameze nk’igiti gitewe hafi y’amazi 1 Icyaha cya Yuda cyandikishijwe ikaramu y’icyuma n’umusyi wa yahalomu, cyandikwa ku nsika z’imitima yabo no ku mahembe yo mu bicaniro byabo. 2 Ndetse n’abana babo baracyibuka ibicaniro byabo, n’ibishushanyo byabo bya Ashera byari ku mirinzi yo mu mpinga z’imisozi yose. 3 Yewe wa musozi wanjye wo mu […]
Yer 18
Ikimenyetso cy’umubumbyi n’ikibumbano cye 1 Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka riti 2 “Haguruka umanuke ujye mu nzu y’umubumbyi, ni ho nzakumvishiriza amagambo yanjye.” 3 Nuko ndamanuka njya mu nzu y’umubumbyi, ndebye mbona arakorera umurimo we ku ruziga. 4 Nuko ikibindi yabumbaga mu ibumba gihombera mu ntoki z’umubumbyi, maze aribumbisha ikindi kibindi kimeze uko […]