Asa abuza kuramya ibishushanyo, asezerana isezerano n’Uwiteka 1 Umwuka w’Imana aza kuri Azariya mwene Odedi, 2 ajya gusanganira Asa aramubwira ati “Nimunyumve, Asa namwe Bayuda n’Ababenyamini mwese, Uwiteka ari kumwe namwe nimuba kumwe na we. Nimumushaka muzamubona, ariko nimumuta na we azabata. 3 Kandi hariho ubwo Abisirayeli bamaze igihe kirekire, badafite Imana nyakuri cyangwa umutambyi […]
Monthly Archives: October 2017
2 Amateka 16
Asa afatanya n’Abasiriya 1 Mu mwaka wa mirongo itatu n’itandatu ku ngoma ya Asa, Bāsha umwami w’Abisirayeli atera i Buyuda, yubaka i Rama ngo yimīre abajya kwa Asa umwami w’Abayuda n’abavayo. 2 Asaabibonyeakura ifeza n’izahabu mu butunzi bwo mu nzu y’Uwiteka no mu bwo mu nzu y’umwami, abyoherereza Benihadadi umwami w’i Siriya wabaga i Damasiko, […]
2 Amateka 17
Umwami Yehoshafati arakomera 1 Maze umuhungu we Yehoshafati yima ingoma ye, agwiza amaboko arinda Abisirayeli. 2 Ashyira ingabo ze mu midugudu y’i Buyuda igoswe n’inkike yose, ashyira n’ibihome mu gihugu cy’i Buyuda no mu midugudu y’i Bwefurayimu, iyo se Asa yahindūye. 3 Uwiteka abana na Yehoshafati, kuko yagendanaga ingeso za mbere za sekuruza Dawidi, ntaraguze […]
2 Amateka 18
Yehoshafati yuzura na Ahabu, Mikaya aramuhana 1 Yehoshafati yari atunze cyane afite icyubahiro gikomeye, bukeye aba bamwana wa Ahabu. 2 Nuko hashize imyaka, aramanuka ajya i Samariya kwa Ahabu. Ahabu abagira Yehoshafati n’abantu bari kumwe na we inka n’intama nyinshi cyane, aramushukashuka ngo batabarane i Ramoti y’i Galeyadi. 3 Ahabu umwami w’Abisirayeli abaza Yehoshafati umwami […]
2 Amateka 19
Yehoshafati ahanwa na Yehu, ategeka abacamanza 1 Bukeye Yehoshafati umwami w’Abayuda atabaruka amahoro, asubira iwe i Yerusalemu. 2 Yehu mwene Hanani bamenya, arasohoka ajya kumusanganira aramubaza ati “Hari n’aho watabaye abanyabyaha, ugakunda abanga Uwiteka? Icyo ni cyo gitumye Uwiteka akurakarira. 3 Icyakora hariho ibyiza bikubonekaho, kuko wakuye ibishushanyo bya Ashera mu gihugu, ukagambirira mu mutima […]
2 Amateka 20
Abayuda baterwa n’Abamowabu, Yehoshafati afatwa n’ubwoba atakambira Uwiteka 1 Hanyuma y’ibyo Abamowabu n’Abamoni hamwe n’Abamewunimu batera Yehoshafati, bajya kumurwanya. 2 Maze haza abantu babwira Yehoshafati bati “Haje ingabo nyinshi ziguteye ziturutse i Siriya hakurya y’inyanja, kandi dore bageze i Hasasonitamari (ari ho Enigedi).” 3 Yehoshafati aratinya yihata gushaka Uwiteka, ategeka Abayuda bose kwiyiriza ubusa. 4 […]
2 Amateka 21
Ibya Yoramu. Eliya amuhanurira ibyago 1 Yehoshafati aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa hamwe na ba sekuruza mu mudugudu wa Dawidi, maze umuhungu we Yoramu yima ingoma ye. 2 Kandi Yoramu yari afite bene se, abahungu ba Yehoshafati ari bo Azariya na Yehiyeli na Zekariya, na Azariya na Mikayeli na Shefatiya. Abo bose bari abahungu ba […]
2 Amateka 22
Ahaziya yicwa na Yehu 1 Abaturage b’i Yerusalemu bimika Ahaziya umwana we w’umuhererezi aba umwami mu cyimbo cye, kuko bakuru be bose bari barishwe n’umutwe w’ingabo zazanye n’Abarabu mu rugerero. Nuko Ahaziya mwene Yoramu umwami w’Abayuda arima. 2 Kandi Ahaziya yatangiye gutegeka amaze imyaka mirongo ine n’umwe avutse, amara umwaka umwe i Yerusalemu ari ku […]
2 Amateka 23
Yehoyada yimika Yowasi, Ataliya yicwa 1 Mu mwaka wa karindwi Yehoyada arikomeza, asezerana n’abatware batwara amagana ari bo Azariya mwene Yehohamu, na Ishimayeli mwene Yehohanani, na Azariya mwene Obedi, na Māseya mwene Adaya, na Elishafati mwene Zikiri. 2 Maze bagenda igihugu cy’i Buyuda bateranya Abalewi, babakurana mu midugudu y’i Buyuda yose n’abatware b’amazu ya ba […]
2 Amateka 24
Yowasi asana urusengero. Yehoyada amaze gupfa Yowasi areka Uwiteka 1 Yowasi atangira gutegeka amaze imyaka irindwi avutse, amara imyaka mirongo ine i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Sibiya w’i Bērisheba. 2 Yowasi akora ibishimwa n’Uwiteka, mu minsi y’umutambyi Yehoyada yose. 3 Yehoyada amushyingira abagore babiri, abyara abana b’abahungu n’ab’abakobwa. 4 Hanyuma y’ibyo Yowasi ashaka […]